Zaburi
74 Mana, kuki wadutaye burundu?+
Ni iki gituma ukomeza kurakarira umukumbi wawe?*+
2 Ibuka abantu wagize abawe kuva kera,+
Wibuke abantu wacunguye bakaba umurage wawe,+
Wibuke n’uyu Musozi wa Siyoni watuyeho.+
3 Erekeza umutima wawe ahantu hamaze igihe harabaye amatongo.+
Ibintu byose by’ahera umwanzi yarabirimbuye.+
4 Abakurwanya baririmbiye mu rusengero rwawe indirimbo zo gutsinda.+
Bahashinze amabendera yabo ngo abe ibimenyetso.
5 Bari bameze nk’abantu bafite amashoka, bagatema ishyamba ry’inzitane.
6 Ibishushanyo bitatse ku nkuta z’urusengero,+ byose babimenaguje amashoka n’inyundo.
Banduje ihema ryitirirwa izina ryawe, bararisenya barigeza ku butaka.
8 Bo, ndetse n’ababakomokaho, bose hamwe bibwiye mu mitima yabo bati:
“Mu gihugu hose, ahantu h’Imana ho guteranira hagomba gutwikwa.”
9 Nta kimenyetso kituranga kigihari.
Nta muhanuzi ukiriho,
Kandi nta n’umwe muri twe uzi igihe bizamara.
10 Mana, umwanzi azakomeza kugutuka ageze ryari?+
Ese umwanzi azakomeza gusuzugura izina ryawe ubuziraherezo?+
11 Kuki utarambura ukuboko kwawe kw’iburyo ngo ugire icyo ukora?+
Wikomeza kwifata,* rambura ukuboko kwawe maze ubarimbure.
12 Mana yanjye, uri Umwami wanjye kuva kera.
Ni wowe ukorera mu isi ibikorwa byo gukiza.+
13 Ni wowe watumye inyanja yibirindura ukoresheje imbaraga zawe.+
Ni wowe wamenaguriye mu mazi imitwe y’ibikoko byo mu nyanja.
14 Wajanjaguye umutwe w’igikoko cyo mu nyanja.*
Wagihaye abatuye mu butayu kugira ngo bakirye.
15 Ni wowe wasatuye ubutaka, amasoko y’amazi aradudubiza n’imigezi iratemba.+
Ni wowe wakamije inzuzi zihora zitemba.+
16 Amanywa ni ayawe kandi n’ijoro na ryo ni iryawe.
Ni wowe waremye urumuri n’izuba.+
17 Ni wowe washyizeho imipaka yose y’isi.+
Ni wowe washyizeho impeshyi n’itumba.+
18 Yehova, ibuka ibitutsi umwanzi agutuka,
Kandi wibuke ukuntu abantu batagira ubwenge basuzugura izina ryawe.+
19 Ntiwemere ko intungura* yawe iribwa n’inyamaswa zo mu gasozi.
Ntukomeze kwibagirwa abantu bawe bababaye.
20 Ibuka isezerano ryawe,
Kuko ahantu ho ku isi hari umwijima hakorerwa ibikorwa by’urugomo.
21 Ntukemere ko abakandamizwa bakozwa isoni.+
Aboroheje n’abakene nibasingize izina ryawe.+
22 Mana, haguruka wiburanire.
Ibuka ibitutsi abantu batagira ubwenge birirwa bagutuka, bukarinda bwira.+
23 Ntiwibagirwe ibyo abanzi bawe bavuga.
Dore urusaku rw’abakurwanya ruhora ruzamuka.