Ibyakozwe n’intumwa
22 “Bavandimwe, ba nyakubahwa. Nimutege amatwi ibyo mvuga niregura.”+ 2 Nuko bumvise ababwiye mu Giheburayo barushaho guceceka, maze aravuga ati: 3 “Ndi Umuyahudi+ wavukiye i Taruso ho muri Kilikiya,+ ariko nize muri uyu mujyi nigishwa na Gamaliyeli.+ Nigishijwe gukurikiza Amategeko ya ba sogokuruza+ nta guca ku ruhande, kandi nkagira ishyaka ry’Imana, mbese nk’uko mumeze uyu munsi.+ 4 Natotezaga abo muri iyi Nzira y’Ukuri* nkanabica, ngafata abagabo n’abagore nkabashyira muri gereza,+ 5 kandi umutambyi mukuru n’abayobozi bose b’Abisirayeli na bo babyemeza. Nanone bampaye amabaruwa yo gushyira abavandimwe b’i Damasiko, kandi nari mu nzira ngiye gufata abariyo kugira ngo na bo mbabohe, mbazane i Yerusalemu bahanwe.
6 “Ariko igihe nari mu nzira nenda kugera i Damasiko, ari ku manywa, nagiye kubona mbona urumuri rwinshi ruturutse mu ijuru rurangota,+ 7 nuko nikubita hasi maze numva ijwi rimbwira riti: ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?’ 8 Ndasubiza nti: ‘uri nde Nyakubahwa?’ Arambwira ati: ‘ndi Yesu w’i Nazareti, uwo utoteza.’ 9 Abo twari kumwe babonye urwo rumuri, ariko ntibumvise ijwi ry’uwavuganaga nanjye. 10 Nuko ndavuga nti: ‘none se nkore iki Mwami?’ Umwami arambwira ati: ‘haguruka ujye i Damasiko. Aho ni ho uzamenyera ibyo Imana yateganyije ko uzakora.’+ 11 Ariko kubera ko ntashoboraga kubona ikintu icyo ari cyo cyose, bitewe n’uko urwo rumuri rwari rwinshi cyane, nageze i Damasiko nyobowe n’abo twari kumwe.
12 “Nuko umugabo witwaga Ananiya wubahaga Imana akumvira Amategeko kandi akaba yaravugwaga neza n’Abayahudi baho bose, 13 aza aho ndi ahagarara iruhande rwanjye, arambwira ati: ‘Sawuli, muvandimwe, ongera urebe!’ Nuko ako kanya ndahumuka maze ndamureba.+ 14 Aravuga ati: ‘Imana ya ba sogokuruza yaguhisemo kugira ngo umenye ibyo ishaka, ubone Yesu ari we wa Mukiranutsi+ kandi wumve ijwi rye, 15 kuko ugomba guhamya ibye imbere y’abantu bose, ukavuga ibyo wabonye n’ibyo wumvise.+ 16 None kuki ukomeza gutinda? Genda ubatizwe kandi usenge mu izina rya Yesu,+ hanyuma Imana ikubabarire ibyaha byawe.’+
17 “Ariko igihe nari narasubiye i Yerusalemu+ ndi mu rusengero nsenga, nabaye nk’urota 18 maze mbona Umwami ambwira ati: ‘gira vuba uve muri Yerusalemu, kuko batazemera ibyo wigisha binyerekeyeho.’+ 19 Nuko ndavuga nti: ‘Mwami, na bo ubwabo bazi neza ko najyaga nzenguruka mu masinagogi* yose, ngashyira muri gereza abakwizera bose kandi nkabakubita.+ 20 Igihe umuhamya wawe Sitefano yicwaga, njye ubwanjye nari mpahagaze, nemeranya n’abamwicaga kandi ndinze imyenda yabo.’+ 21 Nyamara Umwami arambwira ati: ‘haguruka ugende kuko ngiye kugutuma mu bihugu bya kure.’”+
22 Abantu bari bakomeje kumutega amatwi kugeza igihe yavugiye ibyo. Hanyuma basakuriza rimwe bati: “Mukure uwo muntu ku isi kuko adakwiriye kubaho!” 23 Abantu barasakuzaga cyane bakajugunya imyitero yabo hejuru kandi bagatumura umukungugu mu kirere.+ 24 Ibyo byatumye umukuru w’abasirikare ategeka ko bajyana Pawulo mu kigo cy’abasirikare, kandi avuga ko bagomba kumuhata ibibazo bamukubita, kugira ngo ashobore kumenya impamvu yatumaga bamuvugiriza induru. 25 Ariko bamaze kuryamisha hasi Pawulo ngo bamukubite, abwira umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare wari uhagaze aho ati: “Ese amategeko abemerera gukubita Umuroma* atahamijwe icyaha?”*+ 26 Nuko uwo muyobozi w’itsinda ry’abasirikare abyumvise, ajya kubibwira umukuru w’abasirikare. Aramubaza ati: “Urabigenza ute ko uriya muntu ari Umuroma?” 27 Uwo mukuru w’abasirikare araza, abaza Pawulo ati: “Mbwira. Ese uri Umuroma?” Aravuga ati: “Yego.” 28 Umukuru w’abasirikare aramusubiza ati: “Njye nabonye ubwo bwenegihugu mbuguze amafaranga menshi.” Pawulo aravuga ati: “Njyewe narabuvukanye.”+
29 Ako kanya abantu bari bagiye kumuhata ibibazo ari na ko bamukubita baramureka. Igihe umukuru w’abasirikare yamenyaga ko Pawulo ari Umuroma yagize ubwoba, kuko yari yamubohesheje iminyururu.+
30 Nuko bukeye bwaho, kubera ko yifuzaga kumenya neza impamvu Abayahudi bamuregaga, aramubohora kandi ategeka ko abakuru b’abatambyi n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose baterana. Hanyuma azana Pawulo amuhagarika hagati yabo.+