Yobu
32 Nuko abo bagabo batatu bareka gusubiza Yobu, kubera ko yari yizeye adashidikanya ko ari umukiranutsi.+ 2 Ariko Elihu umuhungu wa Barakeli w’i Buzi+ wo mu muryango wa Ramu ararakara cyane. Arakarira Yobu cyane kuko yiyitaga umukiranutsi kandi Imana ari yo ikiranuka.+ 3 Nanone yarakariye cyane incuti eshatu za Yobu kuko zitabonye icyo zisubiza, ahubwo zikavuga ko Imana ikora ibibi.+ 4 Elihu yari afite amagambo ashaka kubwira Yobu, ariko yari yategereje ko barangiza kuvuga kuko bari bakuru kumuruta.+ 5 Amaze kubona ko abo bagabo batatu babuze icyo basubiza, arushaho kurakara. 6 Nuko Elihu umuhungu wa Barakeli w’i Buzi aravuga ati:
“Njye ndacyari muto,
Naho mwe muri bakuru.+
Ni yo mpamvu nabubashye nkifata,+
Ngatinya kubabwira ibyo nzi.
7 Naribwiraga nti: ‘reka ndeke abantu bakuru bavuge,
N’abamaze imyaka myinshi bagaragaze ubwenge bwabo.’
8 Nyamara umwuka wera Imana iha abantu,
Ari wo mwuka w’Ishoborabyose, ni wo utuma abantu basobanukirwa.+
9 Kuba umuntu afite imyaka myinshi si byo byonyine bituma aba umunyabwenge,
Kandi kuba umuntu ageze mu zabukuru si byo byonyine bituma amenya ibikwiriye.+
10 Ni yo mpamvu mbabwira nti: ‘nimuntege amatwi,
Nanjye mbabwire ibyo nzi.’
11 Dore nategereje ko murangiza kuvuga.
12 Nakomeje kubatega amatwi nitonze,
Ariko nta n’umwe muri mwe wigeze agaragaza ko ibyo Yobu yavugaga atari byo,
Cyangwa ngo agire icyo amusubiza.
13 None rero, nimureke kuvuga muti: ‘turi abanyabwenge.’
Nanone ntimuvuge muti: ‘ni Imana igaragaje ko Yobu ari mu makosa, si umuntu.’
14 Kubera ko Yobu atari njye yabwiraga ahubwo ari mwe,
Nanjye simusubiza amagambo nk’ayanyu.
15 Ndabona aba bagabo bumiwe. Babuze icyo bagusubiza.*
Amagambo yabashiranye.
16 Nategereje ariko ntibakomeje kuvuga,
Ahubwo bihagarariye gusa, ntibongera kugira icyo basubiza.
Umwuka wera urampata ngo mvuge.
19 Ndumva meze nka divayi idafite ubuhumekero.
Meze nk’udufuka dushya tw’uruhu twa divayi twenda guturika.+
20 Nimundeke mvuge kugira ngo nduhuke.
Nimureke mfate ijambo nsubize.
Ndamutse mbikoze Umuremyi wanjye yahita ankuraho.