Yobu
34 Nuko Elihu akomeza asubiza ati:
2 “Nimwumve amagambo yanjye mwa banyabwenge mwe,
Namwe abajijutse nimuntege amatwi.
3 Kuko ugutwi ari ko kumva kukamenya amagambo akwiriye,
Kandi ururimi ni rwo rwumva uburyohe bw’ibyokurya.
4 Nimureke dusuzume tumenye igikwiriye,
Maze turebere hamwe icyatubera cyiza.
6 Ese ndabeshya kugira ngo ntacirwa urubanza runkwiriye?
Imibabaro yanjye ntishira nubwo nta cyaha nakoze.’+
7 Ni nde muntu umeze nka Yobu,
Wishimira gusuzugurwa nk’uko umuntu ufite inyota yishimira kunywa amazi?
10 None rero nimuntege amatwi mwa banyabwenge mwe.
11 Kuko Imana izaha umuntu imigisha ikurikije ibikorwa bye.+
Nanone izatuma agerwaho n’ingaruka z’ibyo yakoze.
13 Ese hari uwayihaye kuyobora isi?
Kandi se hari uwayihaye kugenzura ibiriho byose?
14 Iramutse yerekeje umutima ku bantu,
Ikisubiza umwuka bahumeka,+
15 Abantu bose bapfira rimwe,
Maze bagasubira mu mukungugu.+
16 None rero, niba ufite ubwenge umva ibyo nkubwira.
Tega amatwi amagambo yanjye.
17 Ese umuntu wanga ubutabera azategeka?
None se washinja icyaha umuntu ukomeye kandi w’umukiranutsi?
18 Ese wabwira umwami uti: ‘nta cyo umaze?’
Cyangwa se ukabwira abanyacyubahiro uti: ‘muri abagome?’+
19 Ariko Imana yo ntijya ikunda abana b’abami ngo ibarutishe abandi,*
Kandi ntiyita ku banyacyubahiro ngo ibarutishe aboroheje,+
Kuko bose ari yo yabaremye.+
20 Bashobora gupfa mu buryo butunguranye+ ari nijoro.+
Bagira ubwoba maze bagapfa,
Ndetse n’abakomeye bagapfa nta muntu ubakozeho.+
23 Kuko Imana idashyiriraho umuntu igihe,
Ngo nikigera ajye imbere yayo imucire urubanza.
26 Kubera ko bakora ibikorwa bibi irabakubita,
Ikabakubitira aho abantu bareba,+
27 Ibahora ko bayiteye umugongo,+
Ntibakomeze kumvira ibyo yabategetse.+
29 Ese Imana iramutse yicecekeye ni nde wayishinja ikosa?
Iramutse yihishe, ni nde wayibona?
Yakwihisha abantu benshi cyangwa umuntu umwe, byose ni kimwe.
31 Ese hari uwabwira Imana ati:
‘Narahanwe kandi nzira ubusa?+
32 Nyigisha ibyo ntabashije kumenya,
Kandi niba hari ikintu kibi nakoze, sinzongera kugikora.’
33 Ese izaguha umugisha bitewe n’uko wanze urubanza yaguciriye?
Ni wowe ugomba kwifatira umwanzuro. Si njye wawugufatira.
Niba ufite impamvu yumvikana yo kubigenza utyo yimbwire.
34 Abagabo bajijutse kandi b’abanyabwenge nibanyumva,
Bazambwira bati:
36 Nimureke Yobu ageragezwe bihagije,
Kuko ibisubizo bye ari nk’iby’abakora ibibi.
37 Yakoze icyaha arangije aranigomeka.+
Akomanya ibiganza akadusuzugura
Kandi akavuga amagambo menshi arwanya Imana y’ukuri.”+