Nahumu
1 Urubanza umujyi wa Nineve waciriwe.+ Ibi ni ibivugwa mu gitabo cy’ibyo Nahumu* wo muri Elikoshi yeretswe:
2 Yehova ni Imana ishaka ko umuntu ayikorera yonyine*+ kandi ahana abantu.
Yehova ahana abantu abaziza ibibi bakoze kandi agiye kugaragaza uburakari bwe.+
Yehova yishyura abanzi be ibibi bakoze
Kandi abagaragariza umujinya.
3 Yehova atinda kurakara+ kandi afite imbaraga nyinshi.+
Ariko Yehova azahana abakwiriye guhanwa.+
Aza mu muyaga urimbura no mu mvura irimo urubura rwinshi,
Ibicu bikamera nk’umukungugu utumurwa n’ibirenge bye.+
4 Akamya inyanja+ n’imigezi yose.+
Azatuma isi itigita,
Ubutaka na bwo butigite n’ababutuyeho bose batitire.+
6 Ni nde wamuhagarara imbere yarakaye?+
Ni nde wakwihanganira umujinya we ukaze?+
Azasuka uburakari bwe nk’umuriro
Kandi amenagure ibitare.
7 Yehova ni mwiza,+ kandi arinda abantu ku munsi w’ibibazo bikomeye.+
Yita ku bamuhungiraho bose.+
8 Azarimbura umujyi wa Nineve ushireho akoresheje umwuzure
Kandi abanzi be bazaba mu mwijima.
9 Ese hari icyo mwatwara Yehova?
Ararimbura akamaraho.
Ntibizaba ngombwa ko yongera kurimbura Nineve.+
10 Nubwo abantu b’i Nineve bameze nk’amahwa asobekeranye,
Kandi bakaba bameze nk’abasinze inzoga,
Bazagurumana nk’ibyatsi byumye.
11 Muri wowe Nineve hazaturuka umuntu ushaka kugirira nabi abagaragu ba Yehova,
Atange inama idafite akamaro.
12 Yehova aravuga ati:
“Nubwo bafite imbaraga nyinshi kandi bakaba ari benshi,
Nzabarimbura mbamareho.
Naguteje imibabaro* ariko sinzongera kuyiguteza.
14 Umva urubanza Yehova yaguciriye:*
‘Izina ryawe ntirizongera kuvugwa ukundi.
Nzarimbura ibishushanyo bibajwe n’ibishushanyo bikozwe mu cyuma biri mu rusengero rw’imana zawe.
Nzagucukurira imva kuko nta cyo umaze.’
Yuda we, izihize iminsi mikuru yawe+ kandi ukore ibyo wiyemeje,
Kuko nta muntu udafite icyo amaze uzongera kukunyuramo.
Azarimburwa burundu.”