Mika
Uzaba uri hejuru cyane, usumba udusozi,
Kandi abantu baturutse hirya no hino ku isi, bazaza ari benshi bawuhurireho.+
2 Abantu bo mu bihugu byinshi bazavuga bati:
“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova,
No ku nzu y’Imana ya Yakobo.+
Imana izatwigisha ibyo ishaka ko dukora,
Maze tubikurikize.
Inyigisho zayo zizaturuka i Siyoni,
Kandi ijambo rya Yehova rizaturuka i Yerusalemu.
3 Azacira imanza abantu benshi,+
Kandi azakosora ibitagenda neza byose, kugira ngo bigirire akamaro abantu bo mu bihugu bitandukanye.
Nta gihugu kizongera gutera ikindi,
Kandi ntibazongera kwiga kurwana.+
4 Umuntu wese azicara* munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we,+
Kandi nta wuzamutera ubwoba,+
Kuko Yehova nyiri ingabo ari we ubivuze.
6 Yehova aravuze ati: “Icyo gihe,
Nzateranyiriza hamwe abacumbagira bose.
Abatatanye nzabahuriza hamwe,+
Kandi n’abo nababaje, mbateranyirize hamwe.
7 Nzatuma abacumbagira barokoka,+
N’abari barajyanywe kure nzabahindura abantu bakomeye kandi bafite imbaraga.+
Njyewe Yehova, nzababera umwami, ntegeke ndi ku Musozi wa Siyoni,
Uhereye ubu ukageza iteka ryose.
8 Siyoni we, uri nk’umunara muremure cyane.
Nywuhagararaho nkarinda umukumbi.+
Ubutware wahoranye uzongera ubugire.+
Yerusalemu we uzongera ube umujyi w’umwami.+
9 None se kuki ukomeza gusakuza cyane?
Ese nta mwami ufite?
Cyangwa se umujyanama wawe yarapfuye,
Ku buryo wagira ububabare nk’ubw’umugore uri kubyara?+
10 Mwa baturage b’i Siyoni mwe, nimubabare cyane muvuze induru
Nk’umugore uri kubyara,
Kuko uhereye ubu mugiye kuva mu mujyi mukajya kuba mu gasozi.
Aho ni ho Yehova azabacungurira, akabakiza abanzi banyu.+
11 Icyo gihe abantu bo mu bihugu byinshi bazishyira hamwe,
Bavuge bati: ‘Siyoni nisuzugurwe!
Nimureke turebe ibigiye kuba kuri Siyoni.’
12 Ariko bo ntibamenye ibyo Yehova atekereza,
Kandi ntibasobanukiwe ibyo ashaka.
Azabahuriza hamwe nk’uko ibinyampeke bikimara gusarurwa babihuriza ku mbuga bahuriraho imyaka.
13 Mwa baturage b’i Siyoni mwe, nimuhaguruke mumere nk’abahura ibinyampeke.+
Nzabaha imbaraga nk’iz’ikimasa gifite amahembe y’icyuma,
Kikagira n’ibinono by’umuringa.
Muzatsinda abantu bo mu bihugu byinshi.+
Ibintu batwaye abandi ku ngufu, bizaba ibya Yehova.
Ubutunzi bwabo bwose buzaba ubw’Umwami w’ukuri kandi w’isi yose.”+