Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abatesalonike
3 Hanyuma rero bavandimwe, mukomeze gusenga mudusabira,+ kugira ngo ijambo rya Yehova rikomeze gukwirakwira mu buryo bwihuse+ kandi abantu baryubahe, nk’uko bimeze muri mwe. 2 Nanone dusaba ko twakizwa abantu babi b’abagome,+ kuko kwizera kudafitwe n’abantu bose.+ 3 Ariko Umwami arizerwa, kandi azatuma mushikama, abarinde Satani.* 4 Byongeye kandi, twebwe abigishwa b’Umwami tubafitiye icyizere. Twiringiye ko ibyo tubategeka mubikora kandi ko muzakomeza kubikora. 5 Nsenga nsaba ko Umwami Yesu Kristo yabafasha mugakunda Imana+ kandi mukihangana.+
6 Ubu noneho bavandimwe, turabategeka mu izina ry’Umwami Yesu Kristo ngo mwitandukanye n’umuvandimwe wese utumvira,+ ntakurikize ibyo twabigishije.+ 7 Namwe ubwanyu muzi icyo mukwiriye gukora kugira ngo mutwigane,+ kuko igihe twari iwanyu twitwaraga neza, 8 kandi nta we twaririye ibyokurya ku buntu.+ Ahubwo twakoranaga umwete ku manywa na nijoro tuvunika, kugira ngo tutagira uwo ari we wese muri mwe turemerera.+ 9 Si uko tutabifitiye uburenganzira,+ ahubwo ni ukugira ngo dushobore kubaha urugero mukwiriye kwigana.+ 10 Mu by’ukuri, igihe twari iwanyu twakundaga kubabwira tuti: “Niba umuntu adashaka gukora, no kurya ntakarye.”+ 11 Twumva ko muri mwe hari bamwe bitwara nabi,+ ntibagire icyo bakora rwose, ahubwo bakivanga mu bitabareba.+ 12 Bene abo turabaha itegeko kandi turabingingira mu Mwami Yesu Kristo, ngo bajye bita ku bibareba kandi bajye bakora kugira ngo babone ibibatunga.+
13 Ariko mwebwe bavandimwe, ntimukareke gukora ibyiza. 14 Nihagira umuntu utumvira ibyo twababwiye muri iyi baruwa, bene uwo mujye mumwitondera,* mureke kwifatanya na we+ kugira ngo akorwe n’isoni. 15 Ariko ntimukamufate nk’umwanzi, ahubwo mujye mukomeza kumugira inama+ nk’umuvandimwe.
16 Ahasigaye, Umwami w’amahoro ajye atuma mugira amahoro muri byose.+ Umwami abane namwe mwese.
17 Njyewe Pawulo, ndabasuhuza! Uku ni ko nandika amabaruwa yanjye yose,+ kugira ngo mumenye ko ari njye wayanditse.
18 Mwese mbifurije ineza ihebuje* y’Umwami wacu Yesu Kristo!