136 Nimushimire Yehova kuko ari mwiza.+
Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
2 Nimushimire Imana iruta izindi mana zose,+
Kuko urukundo rwayo rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
3 Nimushimire Umwami w’abami,
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
4 Ni we wenyine ukora ibintu bitangaje,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
5 Yaremye ijuru abigiranye ubuhanga,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
6 Yashyize isi hejuru y’amazi,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
7 Yashyizeho ibimurika binini,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
8 Yashyizeho izuba kugira ngo rimurike ku manywa,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
9 Yashyizeho ukwezi n’inyenyeri ngo bimurike nijoro,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
10 Yishe imfura zose zo muri Egiputa,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
11 Yakuye Abisirayeli muri Egiputa,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
12 Yabakujeyo imbaraga ze nyinshi,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
13 Yagabanyije Inyanja Itukura mo kabiri,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
14 Yatumye Abisirayeli bayinyuramo hagati,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
15 Yajugunye Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
16 Yanyujije abantu be mu butayu,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
17 Yishe abami bakomeye,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
18 Yishe abami b’ibihangange,
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
19 Yishe Sihoni+ umwami w’Abamori,
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
20 Yishe na Ogi+ umwami w’i Bashani,
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
21 Yatanze igihugu cyabo kiba umurage,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
22 Igihugu cyabo cyabaye umurage w’abagaragu be, ari bo Bisirayeli,
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
23 Ni we watwibutse igihe twari twihebye,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
24 Yakomeje kudukiza abanzi bacu,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
25 Aha ibyokurya ibifite ubuzima byose,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
26 Nimushimire Imana yo mu ijuru,