Yobu
2 Umuntu aba ameze nk’ururabo rurabya nyuma y’igihe gito rukuma.+
Ameze nk’igicucu cy’izuba kigenda vuba, nticyongere kuboneka.+
4 Ese umuntu w’umunyabyaha yabyara umuntu utagira icyaha?+
Ntibishoboka!
5 Igihe umuntu amara ni kigufi,
Kandi ubuzima bwe buri mu maboko yawe.
Washyizeho igihe abantu bamara ku isi, kandi ntibashobora kukirenza.+
7 Ndetse n’iyo igiti gitemwe,
Tuba twizeye ko kizongera gushibuka,
Kandi ibyashibutseho, bigakomeza gukura.
8 Niyo imizi yacyo yasazira mu butaka,
Kandi igishyitsi cyacyo kigapfira mu butaka,
9 Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka,
Kikazana amashami nk’igiti gishya.
10 Ariko iyo umuntu apfuye, imbaraga ze zose zirashira.
Koko se iyo apfuye, hari ikiba gisigaye?+
11 Amazi arayoyoka agashira mu nyanja,
N’uruzi rurakama amazi yarwo agashira.
12 Umuntu na we iyo apfuye, ntiyongera kubaho.+
Ntazagaruka igihe cyose ijuru rizaba rikiriho,
Kandi nta muntu ushobora kumukangura ngo ave mu bitotsi bye.+
Ukanshyiriraho igihe ntarengwa maze icyo gihe cyagera ukanyibuka.+
14 Ese umuntu napfa, azongera abeho?+
Nzategereza igihe iminsi nzamara mu mva izashirira,
Kugeza igihe nzakurirwayo.+
15 Icyo gihe uzampamagara nanjye nkwitabe.+
Uzifuza cyane kongera kumbona, kuko ari wowe wandemye.
16 Ariko ubu ukomeza kwitegereza ibyo nkora byose,
Kandi nta kindi ugenzura uretse icyaha cyanjye.
17 Uzi neza icyaha cyanjye nk’uko umuntu ashyira ikintu mu gikapu agafunga.
Uzirikana ikosa ryanjye.
18 Nk’uko umusozi utenguka* ugashiraho,
N’urutare rugakurwa aho rwari ruri,
19 Kandi nk’uko amazi acukura amabuye,
N’imigezi igatwara ubutaka bwo ku isi,
Ni ko nawe utwara ibyo umuntu yari yiringiye.
20 Ukomeza kumurwanya kugeza igihe apfiriye.+
Uhindanya mu maso he, hanyuma akajya mu mva.
21 Abana be bashobora guhabwa icyubahiro ariko ntabimenye.
Bashobora gusuzugurwa, ariko ntabibone.+
22 Yumva ububabare ari uko akiriho,
Kandi agira agahinda ari uko agihumeka.”