Zekariya
1 Mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Dariyo,+ mu kwezi kwawo kwa munani, Yehova yabwiye umuhanuzi Zekariya*+ umuhungu wa Berekiya, umuhungu wa Ido, ubutumwa bugira buti: 2 “Yehova yarakariye cyane ba sogokuruza banyu.+
3 “None ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “‘nimungarukire!’ Nanone Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nanjye nzabagarukira.’+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.”’
4 “‘Ntimukabe nka ba sogokuruza banyu. Abahanuzi ba kera barababwiraga bati: “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nimungarukire mureke imyitwarire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu bibi.’”’+
“‘Ariko banze gutega amatwi, birengagiza ibyo mbabwira.’+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.
5 “‘None se ubu ba sogokuruza banyu bari he? Ese abo bahanuzi bo, bakomeje kubaho kugeza iteka ryose? 6 Ariko se amategeko, amabwiriza n’ibyo navuze ko bizaba ku bagaragu banjye b’abahanuzi, ntibyabaye kuri ba sogokuruza banyu?’+ Ni yo mpamvu bihannye bakavuga bati: ‘ibyo Yehova nyiri ingabo yatekerezaga kudukorera akurikije imyitwarire yacu n’ibikorwa byacu, ni byo yadukoreye.’”+
7 Ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa 11, ari ko kwezi kwa Shebati,* mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Dariyo,+ Yehova yabonekeye umuhanuzi Zekariya, umuhungu wa Berekiya, umuhungu wa Ido. Yumvise ijwi ryavugaga riti: 8 “Hari nijoro maze ndabonekerwa, mbona umuntu ugendera ku ifarashi itukura. Yari ahagaze atanyeganyega hagati y’ibiti byitwa imihadasi byari mu kibaya, kandi inyuma ye hari amafarashi atukura, ay’ibihogo* n’ay’umweru.”
9 Nuko ndamubaza nti: “Nyakubahwa, bariya ni ba nde?”
Umumarayika twavuganaga aransubiza ati: “Ngiye kukwereka abo ari bo.”
10 Wa muntu wari uhagaze atanyeganyega ari hagati y’ibiti byitwa imihadasi arambwira ati: “Abagendera kuri ya mafarashi ni abo Yehova yohereje kugira ngo bagenzure uko ku isi byifashe.” 11 Nuko abagenderaga kuri ya mafarashi basubiza wa mumarayika wa Yehova wari uhagaze atanyeganyega ari hagati y’ibiti by’imihadasi bati: “Twagenzuye isi, dusanga isi yose ituje, ifite umutekano.”+
12 Umumarayika wa Yehova arabaza ati: “Yehova nyiri ingabo, uzageza ryari kutagirira imbabazi Yerusalemu n’imijyi y’u Buyuda?+ Dore hashize imyaka 70 yose warayirakariye?”+
13 Yehova asubiza umumarayika twavuganaga, amubwira amagambo meza kandi ahumuriza. 14 Umumarayika twavuganaga arambwira ati: “Rangurura ijwi uvuge uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “nzagirira neza Yerusalemu, ngirire neza Siyoni, mbikorane umwete ndetse mwinshi cyane.+ 15 Ndumva ndakariye cyane ibihugu bimerewe neza.+ Nashakaga guhana abantu banjye mu rugero ruto,+ ariko abantu bo muri ibyo bihugu bagiriye nabi abantu banjye kurusha uko nabitekerezaga.”’+
16 “Ni yo mpamvu Yehova avuze ati: ‘“nzagaruka i Yerusalemu mfite imbabazi.+ Inzu yanjye izahubakwa+ kandi Yerusalemu izapimwa kugira ngo yongere yubakwe.”’+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.
17 “Ongera urangurure ijwi uvuge uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “imijyi yanjye izuzura ibyiza kandi Yehova azongera ahumurize Siyoni,+ yongere guhitamo Yerusalemu.”’”+
18 Nongeye kwitegereza, mbona amahembe ane.+ 19 Nuko mbaza umumarayika twaganiraga nti: “Aya mahembe asobanura iki?” Aransubiza ati: “Aya mahembe agereranya ibihugu byatatanyije u Buyuda,+ Isirayeli+ na Yerusalemu.”+
20 Hanyuma Yehova anyereka abanyabukorikori bane. 21 Nuko ndabaza nti: “Aba se bo baje gukora iki?”
Aransubiza ati: “Bya bihugu byatatanyije u Buyuda ku buryo nta muntu n’umwe wongeye kugira imbaraga. Aba banyabukorikori bazaza gutera ubwoba ibyo bihugu, barimbure n’ibindi bihugu bishaka gutera igihugu cy’u Buyuda, kugira ngo bitatanye abaturage bacyo.”