Zekariya
6 Nongeye kwitegereza, mbona amagare ane y’intambara aje aturutse hagati y’imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari umuringa. 2 Igare rya mbere ryari rikuruwe n’amafarashi atukura, irya kabiri rikuruwe n’amafarashi y’umukara.+ 3 Igare rya gatatu ryari rikuruwe n’amafarashi y’umweru, naho irya kane rikuruwe n’amafarashi afite utudomo tw’amabara atandukanye* n’andi y’umweru afite utudomo tw’umukara.*+
4 Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, aya magare agereranya iki?”
5 Uwo mumarayika aransubiza ati: “Ibi ni ibiremwa by’umwuka bine+ byo mu ijuru bivuye imbere y’Umwami w’isi yose.+ 6 Igare rikuruwe n’amafarashi y’umukara rigiye mu gihugu cyo mu majyaruguru,+ irikuruwe n’amafarashi y’umweru rigiye hakurya y’inyanja, naho irikuruwe n’amafarashi afite utudomo tw’amabara atandukanye, rigiye mu gihugu cyo mu majyepfo. 7 Amafarashi y’umweru arimo utudomo tw’umukara yashakaga kugenda kugira ngo agenzure isi.” Nuko aravuga ati: “Nimugende mugenzure isi.” Hanyuma ayo mafarashi ajya kugenzura isi.
8 Wa mumarayika arangurura ijwi arambwira ati: “Amafarashi agiye mu gihugu cyo mu majyaruguru ni yo atuma umujinya Yehova afitiye icyo gihugu cyo mu majyaruguru ugabanuka.”
9 Yehova yongera kumbwira ati: 10 “Fata ku byo Heludayi, Tobiya na Yedaya bazanye babihawe n’abajyanywe ku ngufu i Babuloni. Ku munsi wagenwe uzinjire mu nzu ya Yosiya umuhungu wa Zefaniya, uri kumwe n’abo bagabo bavuye i Babuloni. 11 Uzafate ifeza na zahabu ubicuremo ikamba ryiza cyane, uryambike umutambyi mukuru Yosuwa,+ umuhungu wa Yehosadaki. 12 Uzamubwire uti:
“‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “dore umugabo witwa Mushibu.+ Azashibuka ari mu mwanya we kandi azubaka urusengero rwa Yehova.+ 13 Ni we uzubaka urusengero rwa Yehova kandi azagira icyubahiro cyinshi. Nanone azaba umutambyi ari ku ntebe y’ubwami.+ Izo nshingano zombi azazisohoza mu mahoro. 14 Iryo kamba ryiza cyane rizaba mu rusengero rwa Yehova kugira ngo ribere urwibutso Helemu, Tobiya, Yedaya+ na Heni umuhungu wa Zefaniya. 15 Abari kure cyane bazaza bifatanye mu kubaka urusengero rwa Yehova.” Namwe muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wabantumyeho. Ibyo muzabimenya ari uko muteze amatwi Yehova Imana yanyu.’”