Ezira
10 Igihe Ezira yarimo asenga,+ avuga ibyaha ubwoko bwe bwakoze, aryamye yubamye imbere y’inzu y’Imana y’ukuri arira, Abisirayeli bahurira hamwe aho yari ari, ari benshi cyane harimo abagabo, abagore n’abana kandi bose barariraga cyane. 2 Nuko Shekaniya umuhungu wa Yehiyeli+ wo mu bakomokaga kuri Elamu+ abwira Ezira ati: “Twahemukiye Imana yacu, kuko twashatse abagore b’abanyamahanga bo mu bihugu bidukikije.+ Ariko nubwo bimeze bityo, Abisirayeli baracyafite icyizere. 3 None rero, nimureke dusezerane n’Imana yacu+ ko twirukana abo bagore bose n’abana babo, dukurikije amabwiriza twahawe na Yehova n’abantu bubaha cyane* amategeko y’Imana yacu.+ Nimureke dukore ibyo Amategeko adusaba. 4 Haguruka kuko ari wowe ugomba gukemura iki kibazo kandi natwe turagushyigikiye. Komera kandi ugire icyo ukora.”
5 Hanyuma Ezira arahaguruka arahiza abakuru b’abatambyi, Abalewi n’Abisirayeli bose, ko bazakora ibyo Shekaniya yari amaze kuvuga.+ Nuko barabirahirira. 6 Ezira ava imbere y’inzu y’Imana y’ukuri, ajya mu cyumba* cyo mu rusengero cya Yehohanani, umuhungu wa Eliyashibu. Nubwo yagiyeyo, nta byokurya yariye kandi nta mazi yanyoye, kuko yari ababajwe cyane n’uko abari baragarutse bavuye i Babuloni bari barahemukiye Imana.+
7 Hanyuma batangaza mu Buyuda hose n’i Yerusalemu ko abagarutse bavuye i Babuloni bose bahurira i Yerusalemu, 8 kandi nk’uko abatware n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza bari babyemeje, umuntu wari kumara iminsi itatu atarahagera, imitungo ye yose yari gufatirwa kandi agakurwa mu Bisirayeli bari baragarutse bavuye i Babuloni.+ 9 Nuko abagabo bose bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini bahurira i Yerusalemu mu gihe cy’iminsi itatu. Ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa cyenda, bose bari bicaye mu rugo rw’inzu y’Imana y’ukuri bafite ubwoba bwinshi kubera icyo kibazo kandi bakonje bitewe n’imvura nyinshi yagwaga, ku buryo batitiraga.
10 Hanyuma Ezira umutambyi arahaguruka, arababwira ati: “Mwarahemutse kubera ko mwashatse abagore b’abanyamahanga,+ mugatuma ibyaha by’Abisirayeli byiyongera. 11 None rero, nimwemere ko mwakoshereje Yehova Imana y’abo mukomokaho maze mukore ibyo ishaka. Nimureke kwifatanya n’abantu bo mu bihugu bibakikije kandi mwirukane aba bagore.”+ 12 Abari aho bose bavuga mu ijwi ryumvikana cyane bati: “Ibyo uvuze byose tuzabikora nk’uko ubivuze. 13 Ariko dore abantu ni benshi kandi ni igihe cy’imvura. Ntidushobora guhagarara hanze kandi iki kibazo nticyakemuka mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko twahemukiye Imana cyane. 14 None rero, turakwinginze ngo ureke abatware bacu baduhagararire+ kandi abantu bose bo mu mijyi yacu bashatse abagore b’abanyamahanga, bahabwe igihe bazajya bazira bazanye n’abayobora Abisirayeli n’abacamanza ba buri mujyi kugira ngo Imana yacu idakomeza kuturakarira.”
15 Yonatani umuhungu wa Asaheli na Yahizeya umuhungu wa Tikuva, ni bo bonyine babyanze kandi bari bashyigikiwe na Meshulamu na Shabetayi+ b’Abalewi. 16 Ariko abagarutse bavuye i Babuloni bakora ibyo bari bemeye kandi umutambyi Ezira n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza, bose nk’uko amazina yabo yari yaranditswe, bahurira hamwe bonyine ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 10, kugira ngo basuzume icyo kibazo. 17 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere ni bwo bari barangije gukemura ikibazo cy’abagabo bose bari barashatse abagore b’abanyamahanga. 18 Basanze mu bakomokaga ku batambyi hari abashatse abagore b’abanyamahanga.+ Mu bakomokaga kuri Yeshuwa+ umuhungu wa Yehosadaki no mu bavandimwe be, basanzemo Maseya, Eliyezeri, Yaribu na Gedaliya. 19 Ariko bemeye* ko bazirukana abagore babo kandi kubera ko bari barakoze icyaha, bemera ko buri wese yari gutanga imfizi y’intama kubera icyaha cye.+
20 Abandi bo mu batambyi bari barakoze icyo cyaha ni aba: Mu bakomokaga kuri Imeri+ ni Hanani na Zebadiya. 21 Mu bakomokaga kuri Harimu+ ni Maseya, Eliya, Shemaya, Yehiyeli na Uziya. 22 Mu bakomokaga kuri Pashuri+ ni Eliyowenayi, Maseya, Ishimayeli, Netaneli, Yozabadi na Eleyasa. 23 Mu Balewi abakoze icyo cyaha ni aba: Yozabadi, Shimeyi, Kelaya (ari we Kelita), Petahiya, Yuda na Eliyezeri. 24 Mu baririmbyi ni Eliyashibu, naho mu barinzi b’amarembo ni Shalumu, Telemu na Uri.
25 Mu bandi Bisirayeli, aba ni bo bakoze icyo cyaha: Mu bahungu ba Paroshi+ ni Ramiya, Yiziya, Malikiya, Miyamini, Eleyazari, Malikiya na Benaya. 26 Mu bakomokaga kuri Elamu+ ni Mataniya, Zekariya, Yehiyeli,+ Abudi, Yeremoti na Eliya. 27 Mu bakomokaga kuri Zatu+ ni Eliyowenayi, Eliyashibu, Mataniya, Yeremoti, Zabadi na Aziza. 28 Mu bakomokaga kuri Bebayi+ ni Yehohanani, Hananiya, Zabayi na Atilayi. 29 Mu bakomokaga kuri Bani ni Meshulamu, Maluki, Adaya, Yashubu, Sheyali na Yeremoti. 30 Mu bakomokaga kuri Pahati-mowabu+ ni Adina, Kelali, Benaya, Maseya, Mataniya, Besaleli, Binuwi na Manase. 31 Mu bakomokaga kuri Harimu+ ni Eliyezeri, Ishiya, Malikiya,+ Shemaya, Shimewoni, 32 Benyamini, Maluki na Shemariya. 33 Mu bakomokaga kuri Hashumu+ ni Matenayi, Matata, Zabadi, Elifeleti, Yeremayi, Manase na Shimeyi. 34 Mu bakomokaga kuri Bani ni Madayi, Amuramu, Uweli, 35 Benaya, Bedeya, Keluhi, 36 Vaniya, Meremoti, Eliyashibu, 37 Mataniya, Matenayi na Yasu. 38 Mu bakomokaga kuri Binuwi ni Shimeyi, 39 Shelemiya, Natani, Adaya, 40 Makinadebayi, Shashayi, Sharayi, 41 Azareli, Shelemiya, Shemariya, 42 Shalumu, Amariya na Yozefu. 43 Abo muri Nebo ni Yeyeli, Matitiya, Zabadi, Zebina, Yadayi, Yoweli na Benaya. 44 Abo bose bari barashatse abagore b’abanyamahanga.+ Nuko birukana abo bagore n’abana babo.+