Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
16 Mu mwaka wa 36 w’ubutegetsi bwa Asa, Basha+ umwami wa Isirayeli yateye u Buyuda maze atangira kubaka* Rama,+ kugira ngo abantu bajya kwa Asa umwami w’u Buyuda+ cyangwa abavayo* batazajya babona aho banyura. 2 Asa abibonye afata ifeza na zahabu byari bibitse mu nzu ya Yehova+ no mu nzu* y’umwami, abyoherereza Beni-hadadi umwami wa Siriya+ wari utuye i Damasiko, aramubwira ati: 3 “Njye nawe twagiranye amasezerano kandi papa wanjye na papa wawe na bo bari barayagiranye. Dore nkoherereje ifeza na zahabu. None reka amasezerano wagiranye na Basha umwami wa Isirayeli, kugira ngo andeke.”
4 Beni-hadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abakuru b’ingabo ze batera imijyi ya Isirayeli, batsinda Iyoni,+ Dani,+ Abeli-mayimu n’ahandi hantu hose habikwaga ibintu, mu mijyi yo mu ntara ya Nafutali.+ 5 Basha akimara kubyumva areka kubaka* Rama, imirimo yakoraga irahagarara. 6 Nuko Umwami Asa afata abaturage bo mu Buyuda bose, batwara amabuye n’ibiti Basha yubakishaga i Rama,+ abyubakisha*+ Geba+ na Misipa.+
7 Muri icyo gihe, Hanani+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* asanga Asa umwami w’u Buyuda, aramubwira ati: “Kubera ko wiringiye* umwami wa Siriya ntiwiringire* Yehova Imana yawe, ni cyo cyatumye ingabo z’umwami wa Siriya zigucika.+ 8 Ese Abanyetiyopiya n’Abanyalibiya ntibari ingabo nyinshi cyane, bafite amagare y’intambara menshi n’abagendera ku mafarashi? Ariko kubera ko wiringiye Yehova, yatumye ubatsinda.+ 9 Amaso ya Yehova areba ku isi hose+ kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abamukorera n’umutima wabo wose.*+ Ntiwagaragaje ubwenge mu byo wakoze. Ubwo rero, guhera ubu uzahora mu ntambara.”+
10 Ariko Asa arakarira uwo muntu wamenyaga ibyo Imana ishaka maze aramufunga* kuko ibyo yari amubwiye byari bimurakaje kandi icyo gihe atangira kugirira nabi abandi bantu. 11 Ibikorwa byose bya Asa, ni ukuvuga ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu Gitabo cy’Abami b’u Buyuda na Isirayeli.+
12 Mu mwaka wa 39 w’ubutegetsi bwa Asa, yafashwe n’indwara y’ibirenge araremba. Icyakora no muri ubwo burwayi bwe ntiyigeze ashaka Yehova, ahubwo yagiye gushaka abaganga. 13 Nuko Asa arapfa.*+ Yapfuye mu mwaka wa 41 w’ubutegetsi bwe. 14 Hanyuma bamushyingura mu mva y’akataraboneka yari yaricukuriye mu Mujyi wa Dawidi.+ Bamuryamisha ku buriri bwari bwuzuye amavuta ahumura neza, n’ubwoko butandukanye bw’amavuta yavanzwe mu buryo bwihariye+ kandi batwika imibavu myinshi cyane.