Zekariya
11 “Libani we, kingura inzugi zawe,
Kugira ngo umuriro utwike ibiti byawe by’amasederi.
2 Rira cyane nawe wa giti cy’umuberoshi we, kuko igiti cy’isederi cyaguye.
Ibiti binini cyane byatemwe!
Nimurire cyane namwe mwa biti binini mwe by’i Bashani,
Kuko ishyamba ry’inzitane* ryarimbuwe.
3 Tega amatwi wumve kurira kw’abungeri,
Kuko icyubahiro cyabo cyashize.
Tega amatwi wumve gutontoma* kw’intare zikiri nto,*
Kuko igihuru cy’inzitane kiri hafi ya Yorodani cyatemwe.
4 “Yehova Imana yanjye aravuze ati: ‘ragira intama zanjye zigomba kwicwa.+ 5 Abaziguze barazica+ nubwo batabarwaho icyaha. Abazigurisha+ baravuga bati: “Yehova nasingizwe, kuko ngiye kuba umukire.” Abungeri bazo ntibazigirira impuhwe.’+
6 “Yehova aravuze ati: ‘ntabwo nzongera kugirira impuhwe abaturage bo mu gihugu. Ngiye gutuma buri wese yicwa na mugenzi we kandi yicwe n’umwami we. Bazahindura igihugu cyabo amatongo, kandi sinzababakiza.’”
7 Nuko ndagira intama zanjye zigomba kwicwa+ mbitewe namwe kuko muri intama zanjye zibabaye. Hanyuma mfata inkoni ebyiri. Imwe nyita Buntu, indi nyita Bumwe,+ maze ndagira intama zanjye. 8 Nirukanye abungeri batatu mu kwezi kumwe, kuko ntari ngishoboye kubihanganira, kandi na bo baranyangaga cyane. 9 Amaherezo naravuze nti: “Sinzakomeza kubitaho. Abagomba gupfa bapfe, abarimbuka barimbuke. Naho abasigaye, buri wese arye inyama za mugenzi we.” 10 Nuko mfata inkoni yanjye nise Buntu+ ndayivunagura, kugira ngo mpagarike isezerano nagiranye n’abantu banjye. 11 Uwo munsi nararihagaritse, bituma abantu banjye bababaye bandebaga, bamenya ko iryo ryari ijambo rya Yehova.
12 Hanyuma ndababwira nti: “Niba mubona ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye. Niba kandi bitabaye ibyo, nimubigumane.” Nuko bampa ibihembo byanjye bingana n’ibiceri by’ifeza 30.+
13 Ariko Yehova arambwira ati: “Bijugunye mu bubiko. Nimunyumvire namwe igiciro cyiza bangeneye!”+ Nuko mfata ibyo biceri by’ifeza 30, mbijugunya mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+
14 Hanyuma mvunagura inkoni yanjye ya kabiri, ari yo Bumwe,+ kugira ngo ntume abaturage b’u Buyuda n’Abisirayeli badakomeza kunga ubumwe nk’abavandimwe.+
15 Nuko Yehova arambwira ati: “Noneho fata ibikoresho by’umwungeri udashoboye.+ 16 Dore ngiye gushyira umwungeri mu gihugu. Ntazita ku ntama zigiye gupfa.+ Ntazashakisha izikiri nto cyangwa ngo avure izavunitse+ kandi ntazagaburira izimeze neza. Ahubwo azarya izibyibushye,+ izindi azikuremo ibinono.+
17 Umwungeri udashoboye uta umukumbi,+ azahura n’ibibazo bikomeye!+
Inkota izakomeretsa ukuboko kwe kandi imukuremo ijisho ry’iburyo.
Ukuboko kwe kuzagagara,
Kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma burundu.”