Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana
9 Igihe kimwe, ubwo Yesu yari ari kwigendera, yabonye umuntu wari waravutse afite ubumuga bwo kutabona. 2 Nuko abigishwa be baramubaza bati: “Mwigisha,*+ ari uyu muntu, ari n’ababyeyi be, ni nde wakoze icyaha kugira ngo avuke atabona?” 3 Yesu arabasubiza ati: “Yaba uyu muntu cyangwa ababyeyi be, nta wakoze icyaha, ahubwo byabereyeho kugira ngo ibitangaza by’Imana bigaragare binyuze kuri we.+ 4 Tugomba gukora ibyo Uwantumye ashaka hakiri ku manywa.+ Dore bugiye kwira kandi nijoro nta muntu ushobora kugira icyo akora. 5 Igihe cyose nkiri mu isi, ndi umucyo w’isi.”+ 6 Amaze kuvuga atyo, acira hasi atoba akondo n’amacandwe, maze asiga ako kondo ku maso y’uwo muntu,+ 7 aramubwira ati: “Genda wiyuhagire mu kidendezi kitwa Silowamu.” (Silowamu bisobanura “yaratumwe.”) Nuko ajya kwiyuhagira, agaruka areba.+
8 Abaturanyi n’abandi bantu bari basanzwe bamubona asabiriza, barabaza bati: “Ese uyu si wa muntu wahoraga yicaye asabiriza?” 9 Bamwe baravuga bati: “Ni we.” Abandi bati: “Reka si we! Ahubwo barasa.” Ariko uwo muntu agakomeza ababwira ati: “Ni njye.” 10 Hanyuma baramubaza bati: “None se byagenze bite kugira ngo amaso yawe ashobore kureba?” 11 Arabasubiza ati: “Wa muntu witwa Yesu yatobye akondo akansiga ku maso, arambwira ati: ‘jya muri Silowamu wiyuhagire.’+ Nuko ndagenda ndiyuhagira maze ndareba.” 12 Avuze atyo baramubaza bati: “Uwo muntu ari he?” Arabasubiza ati: “Simbizi.”
13 Bajyana uwo muntu wahoze afite ubumuga bwo kutabona, bamushyira Abafarisayo. 14 Igihe Yesu yatobaga akondo akamuhumura amaso,+ byari ku munsi w’Isabato.+ 15 Icyo gihe Abafarisayo na bo bamubaza uko yahumutse. Arababwira ati: “Yanshyize akondo ku maso, hanyuma ndiyuhagira maze mbona ndarebye.” 16 Nuko bamwe mu Bafarisayo baravuga bati: “Uriya si umuntu waturutse ku Mana kuko atubahiriza Isabato.”+ Abandi bati: “Bishoboka bite ko umuntu w’umunyabyaha yakora ibitangaza nka biriya?”+ Bituma bacikamo ibice.+ 17 Bongera kubaza wa muntu wari ufite ubumuga bwo kutabona bati: “Ko ari wowe yahumuye amaso uramuvugaho iki?” Uwo muntu aravuga ati: “Ni umuhanuzi.”
18 Icyakora, Abayahudi ntibemeye ko uwo muntu yari yarahoze afite ubumuga bwo kutabona none akaba areba. Babyemeye ari uko bahamagaye ababyeyi be. 19 Barababajije bati: “Uyu ni we mwana wanyu muvuga ko yavutse afite ubumuga bwo kutabona? None se byagenze bite kugira ngo ubu abe areba?” 20 Nuko ababyeyi be baravuga bati: “Ni byo koko uyu ni umwana wacu kandi rwose yavutse afite ubumuga bwo kutabona. 21 Ariko uko byagenze kugira ngo ubu abe areba ntitubizi, kandi n’uwamukijije ntitumuzi. Nimumwibarize ni mukuru. Agomba kwivugira.” 22 Ibyo ababyeyi be babivuze bitewe n’uko batinyaga Abayahudi,+ kuko Abayahudi bari baramaze kwemeranya ko nihagira umuntu werura akavuga ko Yesu ari we Kristo, agomba kwirukanwa mu isinagogi.*+ 23 Iyo ni yo mpamvu yatumye ababyeyi be bavuga bati: “Ni mukuru nimumwibarize.”
24 Bongera guhamagara ku nshuro ya kabiri uwo muntu wari warahoze afite ubumuga bwo kutabona, baramubwira bati: “Hesha Imana icyubahiro utubwire niba ibyo uvuga ari ukuri. Twe tuzi ko uwo mugabo ari umunyabyaha.” 25 Na we arabasubiza ati: “Niba ari umunyabyaha simbizi. Icyo nzi ni kimwe, ni uko nari mfite ubumuga bwo kutabona, none nkaba mbona.” 26 Nuko baramubaza bati: “Ni iki yagukoreye? Yahumuye amaso yawe ate?” 27 Arabasubiza ati: “Nabibabwiye ariko ntimwabyitaho. Kuki mushaka kongera kubyumva? Ese namwe murashaka kuba abigishwa be?” 28 Babyumvise bamubwira nabi bati: “Ni wowe mwigishwa w’uwo muntu, ariko twe turi abigishwa ba Mose. 29 Tuzi ko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu we ntituzi aho yaturutse.” 30 Uwo muntu arabasubiza ati: “Biratangaje kuba mutazi aho yaturutse kandi yampumuye amaso! 31 Tuzi ko Imana itumva abanyabyaha,+ ahubwo ko umuntu wese utinya Imana kandi agakora ibyo ishaka ari we yumva.+ 32 Kuva kera ntitwigeze twumva umuntu wahumuye uwavutse afite ubumuga bwo kutabona. 33 Iyo uwo muntu aba ataraturutse ku Mana, nta kintu na kimwe yari gushobora gukora.”+ 34 Baramusubiza bati: “Wowe wavutse uri umunyabyaha, none uri kutwigisha?” Nuko bamusunikira hanze.*+
35 Yesu amenya ko bamusohoye, maze amubonye aramubaza ati: “Ese wizeye Umwana w’umuntu?” 36 Aramusubiza ati: “Nyakubahwa, uwo ni nde kugira ngo mwizere?” 37 Yesu aramubwira ati: “Wamubonye, kandi ni we muri kuvugana.” 38 Uwo muntu aravuga ati: “Ndamwizeye Mwami.” Hanyuma aramwunamira. 39 Nuko Yesu aramubwira ati: “Icyanzanye mu isi ni ukugira ngo abantu bacirwe urubanza, bityo abatabona babone,+ n’ababona babe impumyi.”+ 40 Abafarisayo bari kumwe na we babyumvise baramubwira bati: “Ubwo se natwe turi impumyi?” 41 Yesu arababwira ati: “Iyo muba impumyi nta cyaha mwari kuba mufite. Ariko noneho ubwo muvuga muti: ‘turabona,’ icyaha cyanyu ntimuzakibabarirwa.”+