INKURU YA 111
Umusore asinzira
AYI we! Bigenze bite? Niko ye, uyu musore urambaraye hasi ntamerewe nabi cyane? Dore re, umwe muri bariya bantu basohotse mu nzu ni Pawulo. Naho se Timoteyo we ntumubona? Ese mama uyu musore ahanutse mu idirishya?
Yee, ni ko byagenze rwose. Pawulo yarimo aganira n’abigishwa i Tirowa. Yari azi ko atari kuzongera kubonana na bo vuba, kuko bwari gucya afata ubwato akagenda. Nuko akomeza kubaganirira kugeza mu gicuku.
Uyu musore Utuko yari yicaye ku idirishya aza gusinzira, maze ahanuka muri iryo dirishya ku igorofa rya gatatu yikubita hasi. Urumva rero impamvu aba bantu bafite impungenge. Ubwo beguraga uwo musore, basanze impungenge bari bafite zari zifite ishingiro. Yari yapfuye!
Pawulo abonye ko uwo musore yapfuye, yamwubaraye hejuru maze aramuhobera. Hanyuma aravuga ati ‘nimuhumure. Ni muzima!’ Kandi koko yari muzima! Ni igitangaza! Pawulo yari amaze kumuzura! Nuko abantu bose basagwa n’ibyishimo.
Bose bahise bazamuka maze bafata amafunguro. Nuko Pawulo akomeza ikiganiro kugeza mu museke. Nta gushidikanya ariko ko Utuko atongeye gusinzira! Hanyuma, Pawulo na Timoteyo hamwe n’abo bari bafatanyije urugendo bafashe ubwato. Waba se uzi aho bari bagiye?
Pawulo yari arangije urugendo rwe rwa gatatu rwo kubwiriza, agarutse imuhira. Muri urwo rugendo, muri Efeso honyine yahamaze imyaka itatu. Bityo rero, urwo rugendo rwari rurerure cyane kurusha urwa kabiri.
Bavuye i Tirowa, ubwato bwahagaze i Mileto ho gato. Kubera ko Efeso iri ku birometero bike uvuye aho ngaho, Pawulo yatumiriye abasaza b’itorero kuza i Mileto kugira ngo avugane na bo bwa nyuma. Hanyuma, igihe ubwato bwari bugiye kugenda, mbega ukuntu bababajwe cyane no kubona Pawulo agenda!
Amaherezo, ubwo bwato bwaje kugera i Kayisariya. Igihe Pawulo yari aho ngaho, mu nzu y’umwigishwa witwaga Filipo, yahawe umuburo n’umuhanuzi Agabo. Yavuze ko Pawulo yari gufungwa igihe yari kuba ageze i Yerusalemu. Kandi koko ni ko byagenze. Hanyuma, nyuma y’imyaka ibiri Pawulo afungiye i Kayisariya, yoherejwe i Roma kugira ngo acirwe urubanza imbere ya Kayisari, umutegetsi w’Abaroma. Reka turebe ibyabaye muri urwo rugendo rwo kujya i Roma.