Indirimbo ya 42
“Iyi ni yo nzira”
1. Hari ijwi twumva; ritubwira ngo
‘Iyi ni yonzira yo kunyuramo.
’Ni yo muyoboro wawe Yehova,
Uwo ukoresha utuburira.
Iyo nzira yinyuremo.
Ntuzuyaze! Ntiwifate!
Twumva neza, ijwi riduhamagara.
Nituvuge iby’iryo jwi.
Umwuka w’Imana uzadufasha.
Muri iyo nzira ikiranuka.
2. Kumva iby’iryo jwi, birashimisha,
Ijwi ry’Umwigisha wacu Mukuru.
Tumutega amatwi twitonze cyane.
Kugira ngo rwose tudateshuka.
Iyo nzira yinyuremo,
Ni yo kuri, ni yo mucyo.
Rebesha kwizera amahoro menshi,
Tuzahabwa ku bwa Yesu.
Ntidukebakeba ngo duteshuke,
Tuzagendera mu nzira y’Imana.
3. Iyo nzira nziza tuyitangaze
Tuyibwire abazatwumva bose.
Abumva baraza bisukiranya
Bisunga Imana yacu y’ukuri.
Ni yo nzira y’amahoro.
Tubohorwa ku ngoyi mbi.
Muri iyo nzira yo gukiranuka,
Tuyoborwa ku buzima.
Nimucyo twubure imitwe yacu,
Duhange amaso yacu ku Bwami.