Indirimbo ya 112
Ni bwo bazamenya
1. Abanzi bawe baragutuka,
Baharabitse ahera hawe.
Kristo azakumenyekanisha;
Ubutware bw’Umwanzi buveho.
Inyikirizo
2. Ububasha bwawe burarwanywa,
Vuba aha buzagaragazwa.
Ingabo z’Umwanzi zirimburwe,
Mu ntambara ya Harmagedoni.
Inyikirizo
3. Abantu batarangwa n’impuhwe,
Bashaka gukandamiza ’bandi.
Ukuboko kwawe gukomeye,
Kuzavanaho akarengane.
Inyikirizo
Ni bwo bazamenya izina ryawe;
Bamenye ko unakiranuka.
Bazamenya binyuze ku byaremwe,
Ko usohoza ibyo ushaka.