Igice cya 3
Kuvuka kw’Integuza
IGIHE cya Elizabeti cyo kubyara cyendaga kugera. Mariya yari yaragumanye na we mu gihe cy’amezi atatu yari ashize. Ariko noneho, igihe cyari kigeze kugira ngo Mariya asezere maze akore urugendo rurerure asubira iwabo i Nazareti. Nyuma y’amezi agera kuri atandatu na we yari kubyara.
Ubwo Mariya yari akimara kugenda, Elizabeti yahise abyara. Mbega ukuntu habayeho ibyishimo bitewe n’uko Elizabeti yabyaye neza, kandi we n’uruhinja rwe bakaba bari bamerewe neza! Igihe Elizabeti yerekaga abaturanyi be na bene wabo urwo ruhinja, bose bishimanye na we.
Mu buryo buhuje n’Itegeko ry’Imana, buri mwana w’umuhungu muri Isirayeli yagombaga gukebwa nyuma y’iminsi umunani avutse. Kuri uwo munsi, incuti na bene wabo baje kubasura. Bavuze ko uwo mwana w’umuhungu yagombaga kwitwa izina rya se, ari ryo Zakariya. Ariko Elizabeti atera hejuru ati “oya, ahubwo yitwe Yohana.” Wibuke ko iryo zina ari ryo marayika Gaburiyeli yari yaravuze ko ryagombaga guhabwa uwo mwana.
Ariko incuti zabo zarabirwanyije zigira ziti “ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!” Hanyuma, baciriye se w’umwana amarenga bamubaza izina yifuza kumwita. Zakariya yasabye urubaho rwo kwandikaho, maze abantu bose batangazwa no kubona yandika ati “izina rye ni Yohana.”
Muri ako kanya, ururimi rwa Zakariya rwahise rugobodoka mu buryo bw’igitangaza. Wibuke ko yatakaje ubushobozi bwe bwo kuvuga ubwo yangaga kwemera amagambo ya marayika igihe yamumenyeshaga ko Elizabeti yari kuzabyara umwana. Igihe Zakariya yongeraga kuvuga, abaturanyi be bose baratangaye maze baribaza bati “mbese uyu mwana azaba iki?”
Zakariya yahise yuzuzwa umwuka wera, avugana ibyishimo ati “Umwami ahimbazwe, Imana y’Abisirayeli, kuko igendereye abantu bayo, ikabacungura; kandi iduhagurukirije ihembe ry’agakiza mu nzu y’umugaragu wayo Dawidi.” Birumvikana ko iryo ‘hembe ry’agakiza’ ryari Umwami Yesu wari ugiye kuvuka. Zakariya yavuze ko binyuriye kuri we, Imana ‘[yari kuduha igikundiro cyo] kuyisenga tudatinya, turi abera, dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose [tumaze gukizwa amaboko y’abanzi bacu].’
Hanyuma, Zakariya yahanuye ibihereranye n’umuhungu we Yohana, agira ati “kandi nawe, mwana, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose, kuko uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze: no kumenyesha abantu be iby’agakiza, ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo, ku bw’umutima w’imbabazi w’Imana yacu, ni wo uzatuma umuseke udutambikira, uvuye mu ijuru, ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, no kuyobora ibirenge byacu mu nzira y’amahoro.”
Uko bigaragara, icyo gihe Mariya wari ukiri umwari yari yaramaze kugera iwabo i Nazareti. Byajyaga kumugendekera bite igihe byari kuba bigaragaye ko atwite? Luka 1:56-80; Abalewi 12:2, 3.
▪ Yohana yarutaga Yesu ho igihe kingana iki?
▪ Habaye iki igihe Yohana yari amaze iminsi umunani avutse?
▪ Ni gute Imana yahindukiriye ubwoko bwayo?
▪ Ni uwuhe murimo wari kuzakorwa na Yohana nk’uko byari byarahanuwe?