Igice cya 21
Mu Isinagogi yo mu Mujyi w’Iwabo wa Yesu
NTA gushidikanya, mu mujyi w’i Nazareti habayemo ibyishimo byinshi igihe Yesu yagarukaga iwabo. Mbere y’uko Yesu avayo agiye kubatizwa na Yohana, hakaba hari hashize umwaka urengaho gato, yari azwiho kuba yari umubaji. Ariko noneho, yari azwi hose ko ari umuntu ukora ibitangaza. Abaturage bari bafite amatsiko yo kumubona akorera bimwe muri ibyo bitangaza hagati muri bo.
Barushijeho kugira amatsiko igihe Yesu, nk’uko yari abimenyereye, yajyaga mu isinagogi y’iwabo. Igihe gahunda zari zigikomeza, yarahagurutse kugira ngo asome, maze bamuhereza umuzingo w’igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Yabonye ahantu havugaga ibihereranye n’Uwasizwe n’umwuka wa Yehova, aho hakaba ari mu gice cya 61 muri Bibiliya dukoresha muri iki gihe.
Yesu amaze gusoma ukuntu Uwo yari kubwiriza ibihereranye no kubohorwa kw’imbohe, guhumurwa kw’impumyi, n’ibihereranye n’umwaka wemewe wa Yehova, yashubije umukozi uwo muzingo maze aricara. Amaso yose ni we yari atumbiriye. Hanyuma, yaje kuvuga, wenda hashize igihe kirekire, ati “uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu” (ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo).
Abantu batangajwe n’“amagambo meza” ye maze barabazanya bati “mbese aho uyu si we mwene Yosefu?” Ariko kandi, kubera ko Yesu yari azi ko bashakaga kubona ukuntu akora ibitangaza, yakomeje agira ati “ntimuzabura kuncira ho uyu mugani muti ‘muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n’ino mu mudugudu wanyu.’” Uko bigaragara, abo Yesu yahoze aturanye na bo bumvaga ko yagombaga gukiza ahereye iwabo, mbere na mbere ku bw’inyungu z’abantu bo mu bwoko bwe. Bityo rero, bumvaga ko Yesu yari yarabasuzuguye.
Yesu amenye ibyo batekerezaga, yababwiye inkuru runaka zari zikwiriye z’ibintu byari byarabayeho mu mateka. Yavuze ko hariho abapfakazi benshi muri Isirayeli mu gihe cya Eliya, ariko ko nta n’umwe muri bo Eliya yatumweho. Ahubwo, yagiye ku mupfakazi w’i Sidoni utari Umwisirayelikazi, aho akaba yarahakoze igitangaza cyo kurokora ubuzima. No mu gihe cya Elisa, hariho ababembe benshi, ariko Elisa yakijije Namani wenyine wo muri Siriya.
Abari mu isinagogi barakajwe n’iryo gereranya ridakwiriye ry’ibintu byari byarabayeho mu mateka ryashyiraga ahagaragara ubwikunde bwabo no kubura ukwizera, maze barahaguruka basunikira Yesu hanze y’umujyi. Aho ngaho, ku mpinga y’umusozi Nazareti yari yubatseho, bagerageje kumutembagaza mu manga. Ariko Yesu yarabacitse agenda nta nkomyi. Luka 4:16-30; 1 Abami 17:8-16; 2 Abami 5:8-14.
▪ Kuki umujyi w’i Nazareti wabayemo ibyishimo byinshi?
▪ Ni iki abantu batekereje ku bihereranye n’ikiganiro cya Yesu, ariko se, ni iki cyaje kubarakaza cyane?
▪ Ni iki abantu bagerageje gukorera Yesu?