Igice cya 45
Umuntu Wasaga n’Udashobora Kuba Umwigishwa
MBEGA ibintu biteye ubwoba Yesu yabonye igihe yageraga imusozi! Abagabo babiri bari bafite ubukana budasanzwe bavuye mu irimbi ryari hafi aho, maze baza biruka bamusanga. Bari baratewe n’abadayimoni. Kubera ko umwe muri bo ashobora kuba ari we wari umunyarugomo cyane kurusha undi kandi akaba yari amaze igihe kirekire cyane atewe n’abadayimoni, ni we witaweho cyane.
Hari hashize igihe kirekire iyo mbabare iba hagati y’imva yambaye ubusa. Buri gihe, ku manywa na nijoro, yarasakuzaga cyane kandi akikebesha amabuye. Yagiraga urugomo rwinshi ku buryo nta muntu n’umwe watinyukaga kunyura iyo nzira. Bari baragerageje kumuboha, ariko yacagaguraga iminyururu maze akavunagura ibyuma babaga bamubohesheje amaguru, akabivanaho. Nta muntu n’umwe wajyaga amushobora.
Ubwo uwo mugabo yegeraga Yesu maze akikubita ku birenge bye, abadayimoni bari bamurimo baramutakishije cyane bati “duhuriye he, Yesu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n’agashinyaguro.”
Yesu yakomeje agira ati “dayimoni we, muvemo!” Nuko Yesu aramubaza ati “witwa nde?”
Yaramushubije ati “ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.” Abadayimoni bishimira kubona abo bateye bababara, uko bigaragara bakaba banezezwa no kubagabaho igitero mu buryo burangwa n’ubugome ari itsinda ry’imyuka. Ariko igihe bahuraga na Yesu, baramwinginze ngo areke kubohereza ikuzimu. Aha nanone tubona ko Yesu afite ubushobozi bukomeye; ndetse yashoboraga kunesha n’abadayimoni b’abagome. Nanone kandi, ibyo bigaragaza ko abadayimoni bazi neza ko amaherezo Imana izabaciraho iteka, ikabajugunya ikuzimu hamwe n’umutware wabo Satani Diyabule.
Ku musozi wari hafi aho hari umugana w’ingurube zigera ku 2.000 zarishaga. Abadayimoni baravuze bati “twohereze muri ziriya ngurube, tuzinjiremo.” Uko bigaragara, abadayimoni bumva bafite ibyishimo bidasanzwe kandi birangwa n’ubugome byo kwinjira mu biremwa bifite umubiri. Igihe Yesu yabemereraga kwinjira muri izo ngurube, zose uko zari 2.000 zahise zisimbuka umukingo ziroha mu nyanja.
Abari baragiye izo ngurube babibonye, bihutiye kujya kubara iyo nkuru mu mujyi no mu cyaro. Abantu babyumvise, barasohotse bajya kureba ibyabaye. Bahageze, babonye wa muntu abadayimoni bari bavuyemo. Yari yambaye kandi ari muzima, yicaye ku birenge bya Yesu!
Ababyiboneye n’amaso yabo basobanuye uburyo uwo muntu yahinduwe muzima. Kandi banabwiye abantu ibihereranye n’urupfu rudasanzwe rwa za ngurube. Abantu babyumvise, batashywe n’ubwoba maze batitiriza Yesu ngo ave muri ako karere kabo. Yesu yarabumviye maze yikira mu bwato. Uwo muntu wahoze afite abadayimoni yinginze Yesu ngo bajyane. Ariko Yesu yaramubwiye ati “witahire, ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose, n’uko ikubabariye.”
Ubusanzwe, Yesu yasabaga abo yabaga amaze gukiza ko batagira uwo babibwira, kubera ko atashakaga ko abantu bagera ku myanzuro runaka bashingiye ku bintu by’amakabyankuru. Ariko kuba Yesu yaramubwiye icyo kintu kitari gisanzwe byari bikwiriye, kubera ko uwo wahoze afite abadayimoni yari gutanga ubuhamya mu bantu Yesu ashobora kuba atari kuzigera abona uburyo bwo kugeraho. Byongeye kandi, kuba uwo muntu yari kuba ari iwabo byari igihamya cyagaragazaga ubushobozi bwa Yesu bwo gukora ibyiza, bikaba byari kunyomoza inkuru izo ari zo zose zidakwiriye zari gukwirakwizwa zivuga ibihereranye n’urupfu rwa za ngurube.
Uwo muntu wahoze afite abadayimoni yakurikije amabwiriza ya Yesu, afata inzira aragenda. Yatangiye kwamamaza muri Dekapoli hose ibyo Yesu yari yamukoreye, maze abantu baratangara. Matayo 8:28-34; Mariko 5:1-20; Luka 8:26-39; Ibyahishuwe 20:1-3.
▪ Ni iyihe mpamvu ishobora kuba yaratumye umwe mu bantu bari baratewe n’abadayimoni aba ari we witabwaho kandi bari babiri?
▪ Ni iki kigaragaza ko abadayimoni bazi ko mu gihe kizaza bazajugunywa ikuzimu?
▪ Uko bigaragara, kuki abadayimoni bakunda kwinjira mu bantu no mu nyamaswa?
▪ Kuki Yesu yabwiye wa muntu wahoze afite abadayimoni ikintu kitari gisanzwe, amusaba kubwira abandi ibyo yari yamukoreye?