Igice cya 54
“Umutsima w’Ukuri Uvuye mu Ijuru”
UMUNSI wabanzirizaga uwo wari wabayemo ibintu byinshi rwose. Yesu yari yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi mu buryo bw’igitangaza, hanyuma aza gucika abashakaga kumwimika ngo bamugire umwami. Mu ijoro ry’uwo munsi, yagendesheje amaguru hejuru y’Inyanja ya Galilaya yari irimo inkubi y’umuyaga; yarokoye Petero wari utangiye kurohama igihe yagenzaga amaguru hejuru y’amazi yateraganwaga n’umuraba; kandi yacubije umuhengeri kugira ngo akize abigishwa be kurohama.
Nyuma y’ibyo, abantu Yesu yari yagaburiye mu buryo bw’igitangaza mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’Inyanja ya Galilaya bamusanze hafi y’i Kaperinawumu, baramubaza bati “waje hano ryari?” Yesu yarabacyashye, avuga ko baje kumushaka kubera gusa ko biringiraga kongera guhabwa ibyokurya by’ubusa. Yabateye inkunga yo kudakorera ibyokurya bishira, ahubwo bagakorera ibyokurya bihoraho kugeza ku buzima bw’iteka. Nuko abantu baramubaza bati “tugire dute, ngo dukore imirimo y’Imana?”
Yesu yavuze umurimo umwe gusa ariko ufite agaciro kurusha iyindi yose. Yagize ati “umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”
Ariko kandi, abantu ntibizeye Yesu, n’ubwo yakoze ibitangaza byinshi. Igitangaje ni uko na nyuma y’ibitangaza byose yakoze, bamubajije bati “urakora kimenyetso ki, ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki? Ba sogokuruza bacu barīraga manu mu butayu, nk’uko byanditswe ngo ‘yabahaye kurya umutsima uvuye mu ijuru.’”
Mu gusubiza ikibazo bari bamubajije bamusaba gukora ikimenyetso, Yesu yagaragaje neza Isoko y’ibyo bintu bahabwaga mu buryo bw’igitangaza, agira ati “Mose [si] we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru: ahubwo ni Data ubaha umutsima w’ukuri uvuye mu ijuru. Kuko umutsima w’Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.”
Abo bantu baramubwiye bati “Databuja, ujye uduha uwo mutsima iteka.”
Yesu arababwira ati “ni jye mutsima w’ubugingo: uza aho ndi ntazasonza na hato; n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato. Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera. Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato. Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka, kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w’imperuka. Kuko icyo Data ashaka ari iki, ari ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera, ahabwe ubugingo buhoraho.”
Abayahudi bumvise ibyo batangira kwitotombera Yesu, kuko yavuze ati “ni jye mutsima wavuye mu ijuru.” Babonaga ko Yesu nta kindi yari cyo uretse kuba umuntu wabyawe n’ababyeyi ba kimuntu gusa, bityo, nk’uko abantu b’i Nazareti babigenje, bamwamagana bagira bati “uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?”
Yesu yarabashubije ati “mwe kwitotomba. Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye: nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘bose bazigishwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data, akabyiga, aza aho ndi. Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho.”
Nuko Yesu akomeza avuga ati “ni jye mutsima w’ubugingo. Ba sekuruza wanyu barīraga manu mu butayu, nyamara barapfuye: uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa. Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru: umuntu narya uwo mutsima, azabaho iteka ryose.” Ni koko, kwizera Yesu we watumwe n’Imana, ni byo bishobora gutuma abantu babona ubuzima bw’iteka. Nta manu cyangwa undi mutsima uwo ari wo wose ushobora gutanga ubuzima bw’iteka!
Uko bigaragara, ikiganiro gihereranye n’umutsima uvuye mu ijuru cyatangiye nyuma gato y’igihe abantu basangaga Yesu hafi y’i Kaperinawumu. Ariko cyarakomeje, kigera ku ndunduro yacyo nyuma y’aho igihe Yesu yigishaga mu isinagogi y’i Kaperinawumu. Yohana 6:25-51, 59; Zaburi 78:24; Yesaya 54:13; Matayo 13:55-57.
▪ Ni ibihe bintu byabanjirije ikiganiro cya Yesu gihereranye n’umutsima uvuye mu ijuru?
▪ Dufatiye ku byo Yesu yari yaramaze gukora, kuki kumusaba gukora ikimenyetso byari bidakwiriye na hato?
▪ Kuki Abayahudi bitotombye igihe Yesu yavugaga ko ari we mutsima w’ukuri wavuye mu ijuru?
▪ Ni hehe ikiganiro gihereranye n’umutsima uvuye mu ijuru cyabereye?