Igice cya 66
Mu Minsi Mikuru y’Ingando
YESU yari yaramenyekanye hose mu myaka hafi itatu yari ishize abatijwe. Abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bari barabonye ibitangaza yakoze, kandi inkuru zavugaga ibihereranye n’imirimo ye zari zarakwiriye mu gihugu hose. Icyo gihe rero, ubwo abantu bari bateraniye i Yerusalemu baje kwizihiza Iminsi Mikuru y’Ingando, baramushakishije. Barabajije bati “mbese wa wundi ari he?”
Icyo gihe, abantu benshi bagiye impaka kuri Yesu. Bamwe baravugaga bati “ni umuntu mwiza.” Abandi bati “oya, ayobya abantu.” Mu minsi ya mbere, birirwaga bahwihwisa amagambo menshi nk’ayo. Ariko rero, nta muntu n’umwe wagize ubutwari bwo kuvuganira Yesu ku mugaragaro. Ibyo byatewe n’uko abantu batinyaga kwikorereza abayobozi b’Abayahudi.
Igihe iminsi mikuru yari igeze hagati, Yesu yarahageze. Yarazamutse ajya mu rusengero maze abantu batangazwa n’ubuhanga bwe buhebuje bwo kwigisha. Kubera ko Yesu atari yarigeze yiga mu mashuri ya ba rabi, Abayahudi baratangaye bati “uyu yakuye hehe ubu bwenge, ko atigishijwe?”
Yesu yarababwiye ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye. Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenye ibyo nigisha, ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.” Inyigisho za Yesu zari zishingiye cyane ku mategeko y’Imana. Bityo rero, birumvikana neza ko atashakaga kwihesha icyubahiro, ahubwo yashakaga kugihesha Imana. Yesu yarababajije ati “mbese Mose ntiyabahaye amategeko?” Yarababwiye mu buryo bwo kubacyaha ati “muri mwe ntawe uyumvira.”
Hanyuma Yesu yarababajije ati “murashakira iki kunyica?”
Hari abantu bari muri iyo mbaga, wenda nk’abashyitsi bari baje muri iyo minsi mikuru, batari bazi ko bashakaga kumwica. Bumvaga ari ibintu bitumvikana ko haba hari umuntu ushaka kwica umwigisha mwiza nk’uwo. Ku bw’ibyo, batekereje ko Yesu agomba kuba yari afite ikintu kitagendaga neza muri we, kugira ngo abe yatekereza ikintu nk’icyo. Baravuze bati “ufite dayimoni, ni nde ushaka kukwica?”
N’ubwo abantu batari babizi, Abayobozi b’Abayahudi bashakaga kwica Yesu. Umwaka umwe n’igice mbere y’aho, igihe Yesu yakizaga umuntu ku Isabato, abo bayobozi bashatse kumwica. Bityo, Yesu yagaragaje ukuntu batekerezaga nabi ababaza ati “ubwo umuntu akebwa ku isabato, ngo amategeko ya Mose atazirurwa, none mundakaririra iki ko nakijije umubiri w’umuntu wose ku isabato? Mwe guca imanza ku bigaragara gusa, ahubwo muce imanza z’ukuri.”
Abaturage b’i Yerusalemu bari bazi neza ko bashakaga kumwica, icyo gihe baravuze bati “uwo bashaka kwica si uyu? Nyamara dore aravugira ku mugaragaro; ko ari nta cyo bamugira! Mbese harya, ni ukuri koko, abakuru bacu bemeye ko uyu ari we Kristo?” Abo baturage b’i Yerusalemu bagaragaje impamvu batemeraga ko Yesu ari we Kristo, bagira bati “uyu ko tuzi aho yaturutse, ariko Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.”
Yesu yarabashubije ati “jyewe muranzi, n’aho naturutse murahazi: ariko sinaje ku bwanjye; ahubwo Iyantumye ni iy’ukuri, iyo mutazi. Nyamara jyewe ndayizi, kuko navuye kuri yo, kandi ari yo yantumye.” Amaze kuvuga atyo, bashatse kumufata, wenda kugira ngo bamushyire muri gereza cyangwa bamwice. Ariko ntibabishoboye kubera ko igihe cya Yesu cyo gupfa cyari kitaragera.
Nyamara kandi, abantu benshi bizeye Yesu, kandi ni mu gihe. Ibaze nawe: yagenze hejuru y’amazi, ahosha umuyaga, acubya umuhengeri, agaburira abantu babarirwa mu bihumbi mu buryo bw’igitangaza utugati n’udufi duke, yakijije abarwayi, yakijije ikimuga kibasha kugenda, yahumuye impumyi, akiza ababembe, ndetse azura abapfuye. Ku bw’ibyo, barabajije bati “harya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?”
Abafarisayo bumvise imbaga y’abantu ijujura ibyo bintu, bo n’abatambyi bakuru bohereje abasirikare bajya gufata Yesu. Yohana 7:11-32.
▪ Ni ryari Yesu yageze mu minsi mikuru, kandi se, ni iki abantu barimo bamuvugaho?
▪ Ni iyihe mpamvu ishobora kuba yaratumye bamwe bavuga ko Yesu yari afite dayimoni?
▪ Ni gute abaturage b’i Yerusalemu babonaga Yesu?
▪ Kuki abantu benshi bizeye Yesu?