Igice cya 70
Akiza Umuntu Wari Waravutse Ari Impumyi
IGIHE Abayahudi bashakaga gutera Yesu amabuye, ntiyavuye i Yerusalemu. Nyuma y’aho, ku Isabato, igihe we n’abigishwa be barimo bagendagenda mu mudugudu, babonye umuntu wari waravutse ari impumyi. Abigishwa babajije Yesu bati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be, ko yavutse ari impumyi?”
Wenda abigishwa bemeraga, kimwe na ba rabi bamwe na bamwe, ko umuntu ashobora gukora icyaha akiri mu nda ya nyina. Ariko Yesu yarabashubije ati “uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.” Kuba uwo muntu yari impumyi ntibyari byaratewe n’ikosa cyangwa icyaha runaka we ubwe cyangwa ababyeyi be bari barakoze. Icyaha umuntu wa mbere Adamu yakoze cyatumye abantu bose baba abantu badatunganye, bityo bituma bagira ubusembwa, urugero nko kuvuka umuntu ari impumyi. Ubusembwa bw’uwo muntu bwatumye Yesu abona uburyo bwo kugaragaza imirimo y’Imana.
Yesu yatsindagirije ukuntu gukora bene iyo mirimo byari ibintu byihutirwa. Yaravuze ati “nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye, hakiri ku manywa: bugiye kwira, ni igihe umuntu atakibasha gukora. Nkiri mu isi ndi umucyo w’isi.” Hari hasigaye igihe gito Yesu agapfa maze akajya mu mwijima wo mu mva, aho atari kugira ikintu icyo ari cyo cyose yongera gukora. Hagati aho rero, yari akiri umucyo w’isi.
Yesu amaze kuvuga ayo magambo, yaciriye hasi maze atoba akondo n’amacandwe. Yagasize ku maso y’iyo mpumyi, arayibwira ati “genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu.” Uwo mugabo yaramwumviye. Igihe yari amaze kwiyuhagira, ako kanya yarahumutse! Mbega ukuntu yagarutse yishimye, dore ko mu buzima bwe ari bwo bwa mbere yari arebye!
Abaturanyi be n’abandi bantu bari bamuzi baratangaye. Barabajije bati “uyu si we wicaraga asabiriza?” Bamwe baravuze bati “ni we.” Ariko abandi ntibashoboraga kubyemera; baravuze bati “si we; icyakora asa na we.” Ariko uwo muntu yarababwiye ati “ni jye.”
Abantu baramubajije bati “mbese wahumutse ute?”
Yarabashubije ati “wa muntu witwa Yesu yatobye akondo, akansīga ku maso, arambwira ati ‘jya i Silowamu, wiyuhagire.’ Nuko ndagenda, ndiyuhagira, ndahumuka.”
Baramubajije bati “ari hehe?”
Yarabashubije ati “simbizi.”
Icyo gihe, abo bantu bafashe wa muntu wari impumyi maze bamushyira abayobozi babo ba kidini, ari bo Bafarisayo. Abo na bo batangiye kumubaza uko yahumutse. Yarababwiye ati “yansīze akondo ku maso, ndiyuhagira, ndahumuka.”
Mu by’ukuri, Abafarisayo bagombaga kwishimana n’uwo muntu wasabirizaga wari wakize! Ariko aho kugira ngo bishime, bamaganye Yesu. Baravuze bati “uwo muntu si uw’Imana.” Kuki bavuze batyo? Bagize bati “kuko ataziririza isabato.” Ariko hari abandi Bafarisayo bibajije bati “umunyabyaha yabasha ate gukora ibimenyetso bingana bityo?” Kubera iyo mpamvu, biciyemo ibice.
Ku bw’ibyo, babajije wa muntu bati “ku bwawe umuvugaho iki, ubwo yaguhumūye?”
Yarabashubije ati “ni umuhanuzi.”
Abafarisayo banze kubyemera. Bemeraga badashidikanya ko Yesu agomba kuba yari yumvikanye n’uwo muntu mu ibanga kugira ngo babeshye abantu. Bityo kugira ngo icyo kibazo gikemuke, bahamagaye ababyeyi b’uwo muntu wasabirizaga, kugira ngo bababaze. Yohana 8:59; 9:1-18.
▪ Ni iki cyateye uwo muntu guhuma, kandi se, ni iki kitabiteye?
▪ Ijoro umuntu atashoboraga kugira icyo akoramo ni irihe?
▪ Igihe wa muntu yari amaze gukira, abantu bari bamuzi babifashe bate?
▪ Ni gute Abafarisayo biciyemo ibice ku bihereranye no gukira k’uwo muntu?