Igice cya 74
Aha Marita Inama Kandi Agatanga Inyigisho ku Bihereranye no Gusenga
IGIHE Yesu yakoreraga umurimo i Yudaya, yagiye mu mudugudu w’i Betaniya. Aho ni ho Marita, Mariya na musaza wabo Lazaro bari batuye. Yesu ashobora kuba yari yaramenyanye na bo uko ari batatu mbere y’aho mu gihe cy’umurimo we, bityo akaba yari asanzwe ari incuti yabo ya bugufi. Uko byaba byari biri kose, icyo gihe Yesu yagiye iwabo wa Marita aba ari na we umwakira.
Marita yifuzaga cyane kuzimanira Yesu ibintu byiza biruta ibindi byose yari afite. Koko rero, kwakira iwawe mu rugo Mesiya wasezeranyijwe, byari igikundiro gikomeye! Ku bw’ibyo, Marita yatangiye gutegura ibyokurya byiza no kwita ku tundi tuntu duto duto kugira ngo Yesu agubwe neza.
Ku rundi ruhande, Mariya, mwene nyina wa Marita, yari yicaye imbere y’ibirenge bya Yesu amuteze amatwi. Hashize akanya gato, Marita yaraje abwira Yesu ati “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha.”
Ariko Yesu yanze kugira icyo abwira Mariya. Ahubwo, yagiriye Marita inama kubera ko yari ahangayikishijwe birenze urugero n’ibintu by’umubiri. Yamucyashye mu bugwaneza agira ati “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi: ariko ngombwa ni kimwe.” Yesu yashakaga kuvuga ko bitari ngombwa kumara igihe kinini ategura ibyokurya by’ubwoko bwinshi ku ifunguro rimwe gusa. Bike gusa, cyangwa ndetse ibyokurya by’ubwoko bumwe, byari kuba bihagije.
Marita yari afite intego nziza; yashakaga kwakira umushyitsi we neza. Ariko kandi, mu guhangayikishwa cyane n’ibintu by’umubiri, yari arimo atakaza igikundiro cyo kwigishwa mu buryo bwa bwite n’Umwana w’Imana! Ku bw’ibyo, Yesu yashoje agira ati “Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.”
Ikindi gihe nyuma y’aho, umwigishwa umwe yabajije Yesu ati “Databuja, twigishe gusenga, nk’uko Yohana yigishije abigishwa be.” Birashoboka ko uwo mwigishwa atari ahari igihe Yesu yavugaga isengesho ntangarugero mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, hafi umwaka n’igice mbere y’aho. Bityo rero, Yesu yasubiyemo uko yabigishije gusenga, ariko noneho akomeza atanga urugero kugira ngo atsindagirize akamaro ko gusenga buri gihe.
Yesu yatangiye agira ati “ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku, akayibwira ati ‘ncuti yanjye, nzimānira imitsima itatu, kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo; none nkaba ntafite icyo nyizimānira’; uwo mu nzu akamusubiza ati ‘windushya, namaze kugarira, ndaryamye, n’abana banjye na bo ni uko; sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’ Ndababwira yuko, nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije, biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.”
Muri iryo gereranya, Yesu ntiyari arimo yumvikanisha ko Yehova Imana ataba yiteguye gukora ibyo bamusaba, nk’uko ya ncuti yavuzwe muri iyo nkuru yari imeze. Ahubwo, yari arimo agaragaza ko niba incuti igera aho ikemera ibyo uyisabye uyititiriza kandi mbere yari yabyanze, mbese Data wo mu ijuru wuje urukundo ntazarushaho kubigenza atyo? Bityo rero, Yesu yakomeje agira ati “nanjye ndababwira nti ‘mukomeze gusaba, muzahabwa; mukomeze gushaka, muzabona; mukomeze gukomanga ku rugi, muzakingurirwa: kuko umuntu wese usaba ahabwa; ushatse abona; n’ukomanga, arakingurirwa.’”
Hanyuma, Yesu yerekeje ku babyeyi ba kimuntu badatunganye agira ati ‘mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima, akamuha ibuye? Cyangwa ifi, akamuha inzoka? Cyangwa yamusaba igi, akamuha sikorupiyo? None se, ko muzi guha abana banyu ibyiza, kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye?’ Mbega ukuntu Yesu yaduteye inkunga ikomeye yo gusenga ubudasiba! Luka 10:38–11:13, gereranya na NW.
▪ Kuki Marita yateguriye Yesu ibintu byinshi?
▪ Ni iki Mariya yakoze, kandi se, kuki Yesu yamushimye aho gushima Marita?
▪ Ni iki cyatumye Yesu yongera gutanga inyigisho ku bihereranye no gusenga?
▪ Ni uruhe rugero Yesu yatanze kugira ngo agaragaze akamaro ko gusenga ubudasiba?