Igice cya 97
Abakozi mu Murima w’Uruzabibu
YESU yari amaze kuvuga ko “benshi b’imbere bazaba ab’inyuma, kandi ab’inyuma bazaba ab’imbere.” Hanyuma, ibyo yabibasobanuriye neza binyuriye mu kubabwira inkuru imwe. Yatangiye avuga ati “ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umuntu ufite urugo [“nyir’urugo,” NW], [w]azindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe.”
Yesu yakomeje agira ati “[nyir’urugo] asezerana n’abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe. Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora; na bo arababwira ati ‘namwe mujye mu ruzabibu rwanjye, ndi bubahe ibikwiriye.’ Baragenda. Yongera gusohoka mu isaha esheshatu n’isaha cyenda, abigenza atyo. Isaha zibaye cumi n’imwe, arasohoka, asanga abandi bahagaze, arababaza ati ‘ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?’ Baramusubiza bati ‘kuko ari nta waduhaye umurimo.’ Arababwira ati ‘namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.’”
Nyir’urugo, cyangwa nyir’uruzabibu, ni Yehova Imana, naho uruzabibu ni ishyanga rya Isirayeli. Abakozi bo mu ruzabibu ni abantu bashyizwe mu isezerano ry’Amategeko, bakaba mu buryo bwihariye ari Abayahudi bariho mu gihe cy’intumwa. Abakozi bakoze umunsi wose ni bo bonyine bari bumvikanye na nyir’uruzabibu ku mushahara. Umushahara wari idenariyo imwe ku mubyizi. Kubera ko “isaha eshatu” ari saa 3:00 za mu gitondo, abahamagawe ku isaha ya 3, ku ya 6, ku ya 9 no ku ya 11 uko baje bakurikirana bakoze amasaha 9, 6, 3 n’isaha 1 gusa.
Abakozi bakoze amasaha 12, cyangwa umunsi wose, bashushanya abayobozi b’Abayahudi bakomeje guhugira mu mirimo yo mu rwego rw’idini. Bari batandukanye n’abigishwa ba Yesu bamaze igice kinini cy’ubuzima bwabo bakora umurimo w’uburobyi, cyangwa akandi kazi k’umubiri. “Nyir’urugo” yohereje Yesu Kristo mu mwaka wa 29 I.C. kugira ngo abakorakoranye maze bazabe abigishwa be. Bityo rero, babaye ‘aba nyuma,’ cyangwa abakozi batangiye gukora mu ruzabibu ku isaha ya 11.
Amaherezo, akazi ko mu buryo bw’ikigereranyo kaje kurangirana n’urupfu rwa Yesu, kandi igihe cyo guhemba abakozi cyari kigeze. Hakurikijwe itegeko ridasanzwe ryo guhemba mbere uwaje nyuma, nk’uko byavuzwe ngo “bugorobye nyir’uruzabibu abwira igisonga cye, ati ‘hamagara abahinzi, ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma, ugeze ku ba mbere.’ Abatangiye mu isaha cumi n’imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe. Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho: ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe. Bazihawe bitotombeye nyir’uruzabibu bati ‘aba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose tuvunika, twicwa n’izuba.’ Na we asubiza umwe muri bo, ati ‘mugenzi wanjye, sinkugiriye nabi: ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe? Ngiyo, yijyane ugende; ko nshatse guhemba uwa nyuma nkawe: mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka? Ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’” Mu gusoza, Yesu yasubiyemo amagambo yari yavuze mbere y’aho, agira ati “uko ni ko ab’inyuma bazaba ab’imbere, kandi ab’imbere bazaba ab’inyuma.”
Abigishwa ntibahawe idenariyo igihe cy’urupfu rwa Yesu, ahubwo bayihawe kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., igihe Kristo, ari we ‘gisonga,’ yabasukagaho umwuka wera. Abo bigishwa ba Yesu bari nk’‘aba nyuma,’ cyangwa abakozi batangiye akazi saa 11. Idenariyo ntishushanya impano y’umwuka wera ubwawo. Idenariyo ni ikintu abigishwa bagombaga gukoresha bari hano ku isi. Ni ikintu cyari kubahesha ubuzima, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka. Ni igikundiro cyo kuba Umwisirayeli wo mu buryo bw’umwuka, wasizwe kugira ngo abwirize iby’Ubwami bw’Imana.
Bidatinze, ba bandi bahawe akazi mbere y’abandi babonye ko abigishwa ba Yesu bari bahawe igihembo, kandi bababona barimo bakoresha idenariyo y’ikigereranyo. Ariko kandi, bashakaga guhabwa ibirenze umwuka wera n’igikundiro cy’Ubwami gifitanye isano na wo. Kuba baritotombye kandi bakajya impaka byaje kuvamo itotezwa ry’abigishwa ba Kristo, abakozi bahawe akazi mu ruzabibu ari ‘aba nyuma.’
Mbese, iryo sohozwa urugero rwa Yesu rwagize mu kinyejana cya mbere ni ryo ryonyine ryabayeho? Oya, abayobozi ba Kristendomu bo mu kinyejana cya 21, babitewe n’imyanya bafite ndetse n’inshingano zabo, babaye ‘aba mbere’ mu kubona akazi mu ruzabibu rw’Imana rw’ikigereranyo. Babonye ko ababwiriza bitanze bifatanya n’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society babaye ‘aba nyuma’ mu kubona inshingano runaka zigaragara mu murimo w’Imana. Mu by’ukuri ariko, abo abo bayobozi ba kidini basuzuguye ni bo bahawe idenariyo—ni ukuvuga icyubahiro cyo kuba ba ambasaderi basizwe b’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. Matayo 19:30–20:16.
▪ Uruzabibu rushushanya iki? Nyir’uruzabibu ni nde, kandi se, abakozi bakoze amasaha 12 n’abakoze isaha 1 bashushanya bande?
▪ Akazi ko mu buryo bw’ikigereranyo kaje kurangira ryari, kandi se, ibihembo byatanzwe ryari?
▪ Guhembwa idenariyo bishushanya iki?