Igice cya 104
Ijwi ry’Imana Ryumvikana ku Ncuro ya Gatatu
IGIHE Yesu yari ari mu rusengero, yari yakomeje gushengurwa n’urupfu yari hafi gupfa. Kubera ko icyari kimuhangayikishije kurushaho ari ukuntu ibyo byari kugira ingaruka ku izina rya Se, yarasenze ati “Data, ubahiriza izina ryawe.”
Akimara kuvuga atyo, ijwi rifite imbaraga ryaturutse mu ijuru, riravuga riti “ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.”
Imbaga y’abantu yari ihagaze aho hafi yaguye mu kantu. Bamwe batangiye kuvuga bati “ni marayika uvuganye na we.” Abandi bavuze ko ari inkuba yari ikubise. Mu by’ukuri ariko, ni Yehova Imana wari uvuze! Ariko kandi, ntibwari ubwa mbere ijwi ry’Imana ryumvikana rivuga ibihereranye na Yesu.
Imyaka itatu n’igice mbere y’aho, mu gihe cy’umubatizo wa Yesu, Yohana Umubatiza yumvise Imana ivuga yerekeza kuri Yesu iti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Hanyuma, hashize igihe runaka nyuma ya Pasika yari iherutse kuba, igihe Yesu yahinduriraga isura imbere yabo, Yakobo, Yohana na Petero bumvise Imana ivuga iti “nguyu umwana wanjye nkunda nkamwishimira; mumwumvire.” Icyo gihe noneho, ku itariki ya 10 Nisani, iminsi ine mbere y’urupfu rwa Yesu, abantu bongeye kumva ijwi ry’Imana ku ncuro ya gatatu. Ariko icyo gihe bwo, Yehova yavuze atyo kugira ngo imbaga y’abantu benshi ishobore kumwumva!
Yesu yaravuze ati “iryo jwi ntirije ku bwanjye, rije ku bwanyu.” Ibyo byatanze igihamya cy’uko Yesu ari Umwana w’Imana koko, ko ari we Mesiya wasezeranyijwe. Yesu yakomeje agira ati “ubu urubanza rw’ab’isi rurasohoye; ubu umutware w’ab’isi abaye igicibwa.” Imibereho ya Yesu yaranzwe n’ubudahemuka yemeje rwose ko Satani Diyabule, umutware w’iyi si, akwiriye kuba “igicibwa,” ni ukuvuga kwicwa.
Yesu yerekeje ku ngaruka z’urupfu rwe rwari rwegereje, maze aravuga ati “nanjye nimanikwa hejuru y’isi, nzireherezaho abantu bose [“abantu b’amoko yose,” NW].” Urupfu rwe ntirwagaragaje ko yari atsinzwe, kubera ko binyuriye kuri rwo, yari kwireherezaho abandi bantu kugira ngo bazashobore kubona ubuzima bw’iteka.
Ariko kandi, iyo mbaga y’abantu yaramwamaganye iti “twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa?’ Ese uwo Mwana w’umuntu ni nde nyine?”
N’ubwo bari bafite ibihamya bihagije, hakubiyemo no kuba bari bumvise ijwi ry’Imana ubwayo, abenshi ntibemeye ko Yesu ari Umwana w’umuntu nyakuri, ni ukuvuga Mesiya wari warasezeranyijwe. Icyakora, nk’uko Yesu yari yarabigenje amezi atandatu mbere y’aho, mu gihe cy’Umunsi Mukuru w’Ingando, yongeye kwivugaho ko ari “umucyo” kandi atera inkunga abamwumvaga agira ati “mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b’umucyo.” Yesu amaze kuvuga atyo, yavuye aho maze ajya kwihisha, uko bigaragara akaba yarabitewe n’uko ubuzima bwe bwari buri mu kaga.
Kuba Abayahudi batarizeye Yesu byasohoje amagambo ya Yesaya avuga ibihereranye n’‘[abantu] bahumwe amaso, bakinangira imitima ngo be guhindukira ngo bakizwe.’ Yesaya yabonye mu iyerekwa abo mu rugo rwa Yehova rwo mu ijuru, hakubiyemo na Yesu ari mu ikuzo yahoranye mbere y’uko aba umuntu, ari kumwe na Yehova. Nyamara kandi, mu gusohoza ibyanditswe na Yesaya, Abayahudi barinangiye banga kwemera ibihamya byagaragazaga ko Uwo ari we Mucunguzi wabo wasezeranyijwe.
Ku rundi ruhande, abantu benshi, ndetse n’abategetsi ubwabo (uko bigaragara akaba ari abari bagize urukiko rukuru rwa Kiyahudi), mu by’ukuri bizeye Yesu. Babiri muri abo bategetsi ni Nikodemu na Yozefu w’i Arimataya. Ariko kandi, abo bategetsi bananiwe, nibura icyo gihe, kwatura ukwizera kwabo, batinya ko bakurwa mu myanya bari bafite mu isinagogi. Mbega ukuntu bene abo bacikanywe na byinshi!
Yesu yakomeje atsindagiriza ati “unyizera, si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye: numbonye, aba abonye uwantumye. . . . Ariko umuntu niyumva amagambo yanjye, ntayitondere, si jye umuciriye ho iteka: kuko ntazanywe no gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza. . . . ijambo navuze, ni ryo rizamucira ho iteka ku munsi w’imperuka.”
Urukundo Yehova akunda isi y’abantu rwatumye yohereza Yesu kugira ngo abamwizera bose bashobore kuzakizwa. Kugira ngo abantu bazabone agakiza, bizaterwa n’uko bazaba barumviye ibyo Imana yategetse Yesu kuvuga. Urubanza ruzaba “ku munsi w’imperuka,” mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.
Yesu yashoje agira ati “sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga n’ibyo nkwiriye kwigisha. Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.” Yohana 12:28-50; 19:38, 39; Matayo 3:17; 17:5; Yesaya 6:1, 8-10.
▪ Ni mu bihe bihe bitatu ijwi ry’Imana ryumvikanye rivuga ibihereranye na Yesu?
▪ Ni mu buhe buryo umuhanuzi Yesaya yabonye Yesu afite ikuzo?
▪ Ni abahe bategetsi bizeye Yesu, ariko se, kuki batabyatuye ku mugaragaro?
▪ Imvugo ngo ‘umunsi w’imperuka’ yerekeza ku ki, kandi se, urubanza abantu bazacirwa icyo gihe ruzaba rushingiye ku ki?