IGICE CYA 2
Urwandiko twohererejwe n’Imana idukunda
MBESE, wambwira igitabo ukunda kuruta ibindi byose?— Hari abana bakunda ibitabo bivuga iby’inyamaswa, abandi bakikundira ibifite amashusho menshi. Gusoma bene ibyo bitabo biba bishimishije rwose.
Icyakora, ibitabo byiza kuruta ibindi byose bibaho ni ibitubwira ukuri ku byerekeye Imana. Kandi muri ibyo bitabo byose, hari kimwe kirusha ibindi byose agaciro. Waba ukizi?— Ni Bibiliya.
Kuki Bibiliya ifite akamaro cyane?— Ni ukubera ko ikomoka ku Mana. Bibiliya itubwira ibyerekeye Imana, ikatubwira n’ibintu byiza iteganya kuzadukorera. Nanone Bibiliya itugaragariza icyo twakora kugira ngo dushimishe Imana. Mbese ni nk’urwandiko Imana yatwoherereje.
Harya wari uzi yuko iyo Imana iza kubishaka, yari kwandikira Bibiliya yose mu ijuru, hanyuma ikayoherereza abantu? Ariko si uko yabigenje. Nubwo ibitekerezo bikubiye muri Bibiliya byavuye ku Mana, yifashishije abakozi bayo bo ku isi kugira ngo bayandike.
None se, Imana yabigenje ite?— Kugira ngo ubyumve, reka dutekereze ku bintu bikurikira. Iyo twumvise ijwi ry’umuntu kuri radiyo, hari igihe uwo muntu aba ari kure yacu cyane. Iyo turebye televiziyo, hari igihe tubona amashusho y’abantu bo mu bindi bihugu bya kure, tukumva n’ibyo bavuga.
Ndetse abantu bashobora no kujya ku kwezi bari mu byogajuru byabo, hanyuma bakohereza ubutumwa ku isi bibereye iyo mu kirere. Ibyo se wari ubizi?— None se, ko abantu bashobora gukora ibintu nk’ibyo, Imana yo ntishobora kohereza ubutumwa iri mu ijuru?— Yabishobora rwose! Kandi ibyo Imana yabikoze kera cyane, na mbere y’uko abantu bagira radiyo cyangwa televiziyo.
Mose ubwe yumvise Imana ivuga. Mose ntiyashoboraga kubona Imana, ariko yumvaga ijwi ryayo. Umunsi umwe, ibyo byabaye hari abantu benshi cyane. Ndetse rwose uwo munsi, Imana yatumye umusozi wose utigita, inkuba zirahinda, n’imirabyo irarabya. Abo bantu bahise bamenya ko ari Imana yavugaga, bituma bagira ubwoba bwinshi cyane. Ni yo mpamvu babwiye Mose bati ‘Imana ntikongere kutuvugisha, tutazapfa.’ Nyuma y’aho, Mose yanditse ibyo Imana yamubwiye. Kandi ibyo Mose yanditse byose, ubu biri muri Bibiliya.—Kuva 20:18-21.
Mose ni we wanditse ibitabo bitanu bya mbere byo muri Bibiliya. Ariko si we wenyine wanditse Bibiliya. Imana yakoresheje abantu bagera kuri 40 mu kwandika ibice bya Bibiliya. Abo bantu babayeho kera cyane, kandi kugira ngo Bibiliya yose yuzure, byafashe imyaka myinshi. Ngaho nawe tekereza, imyaka igera ku 1.600 yose! Igitangaje ni uko nubwo abo bantu batari baziranye, ibyo banditse byose bihuje.
Bamwe mu bagabo Imana yakoresheje mu kwandika Bibiliya, bari bazwi cyane. Nubwo Mose yabanje kuba umushumba, nyuma yaje kuba umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli. Salomo yari umwami w’umunyabwenge, akaba n’umukire kurusha abari batuye ku isi bose. Ariko abandi banditsi ba Bibiliya bo nta bwo bari bazwi cyane. Urugero, Amosi yahingiraga ibiti byera imbuto zitwa imitini.
Uretse abo, hari n’umwe mu banditsi ba Bibiliya wari umuganga. Waba uzi izina rye?— Yitwaga Luka. Undi mwanditsi yigeze kuba umukoresha w’ikoro, ni ukuvuga umuntu usoresha abandi. Uwo we yitwaga Matayo. Hari n’undi wari warize iby’amategeko, akaba yari umuhanga mu by’amategeko y’idini ry’Abayahudi. Ni we wanditse ibitabo byinshi byo muri Bibiliya kurusha abandi. Waba uzi uko yitwaga?— Yitwaga Pawulo. Naho abigishwa ba Yesu bitwaga Petero na Yohana, na bo bakaba baranditse ibitabo bya Bibiliya, bari barabanje kuba abarobyi.
Abenshi muri abo banditsi ba Bibiliya, banditse ku bintu Imana iteganya kuzakora mu gihe kizaza. None se, ibyo bintu babibwiwe n’iki kandi byari bitaraba?— Imana ni yo yabaga yabibabwiye. Ni yo yabaga yababwiye ibintu bizaba.
Igihe Umwigisha Ukomeye, ari we Yesu, yari hano ku isi, igice kinini cya Bibiliya cyari cyaramaze kwandikwa. Ibuka ko Umwigisha Ukomeye yari yarigeze kuba mu ijuru. Yari azi ibyo Imana yari yarakoze. Mbese, yaba yaremeraga ko Bibiliya ikomoka ku Mana?— Yego rwose.
Iyo Yesu yabaga abwira abantu ibyo Imana yakoze, yabisomaga muri Bibiliya. Rimwe na rimwe, yababwiraga mu mutwe icyo Bibiliya ivuga. Hari n’ibindi bintu Yesu yatubwiye abikuye ku Mana. Yesu yagize ati ‘ibyo nayumvanye ni byo mbwira abari mu isi’ (Yohana 8:26). Kubera ko Yesu yari yarabanye n’Imana, hari ibintu byinshi yari yarayumvanye. None se, ni hehe dushobora gusoma ibintu Yesu yavuze?— Dushobora kubisoma muri Bibiliya. Ibyo yavuze byose, byaranditswe kugira ngo tujye tubisoma.
Birumvikana ariko ko abantu Imana yifashishije mu kwandika Bibiliya banditse mu ndimi bari basanzwe bavuga. Ni yo mpamvu ibice byinshi bya Bibiliya byanditswe mu rurimi rw’Igiheburayo, ibindi mu Cyarameyi, n’ibindi mu Kigiriki. Kubera ko abantu benshi muri iki gihe batazi gusoma izo ndimi, byatumye Bibiliya ihindurwa no mu zindi ndimi. Muri iki gihe, abantu bashobora gusoma ibice bya Bibiliya mu ndimi zisaga 2.260. Waba wiyumvisha uko uwo mubare ungana? Bibiliya ni urwandiko Imana yandikiye abantu aho bari hose. Ariko nubwo yahinduwe mu ndimi nyinshi, ubutumwa buyikubiyemo bukomoka ku Mana.
Ibintu Bibiliya ivuga bidufitiye akamaro. Bibiliya yanditswe kera cyane. Nyamara ivuga ibintu biriho muri iki gihe. Itubwira n’ibintu Imana iteganya kuzakora vuba aha. Ibyo ivuga birashimishije cyane rwose! Bibiliya iduha ibyiringiro bihebuje.
Bibiliya itubwira nanone imibereho Imana yifuza ko twagira. Itubwira icyiza n’ikibi. Ugomba kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi, kandi nanjye ni uko. Bibiliya itubwira inkuru z’abantu bakoze ibintu bibi n’ingaruka byabagizeho, kugira ngo twirinde ingorane nk’izo bahuye na zo. Itubwira n’inkuru z’abantu bakoze ibintu byiza, ikatubwira n’imigisha babonye. Ibyo byose byaranditswe kugira ngo bitugirire akamaro.
Ariko niba dushaka kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibikubiye muri Bibiliya, hari ikibazo tugomba kubanza gusubiza. Icyo kibazo ni iki ngiki: ni nde waduhaye Bibiliya? Wowe wasubiza iki?— Ni byo rwose, Bibiliya yose uko yakabaye, yavuye ku Mana. None se, ni gute twagaragaza ko turi abanyabwenge koko?— Twabigaragaza twumvira Imana kandi tugakora ibyo itubwira.
Ku bw’ibyo, tugomba kujya dufata akanya tugasomera Bibiliya hamwe. Iyo umuntu dukunda cyane atwoherereje urwandiko, turusoma incuro nyinshi. Tubona ko ari urw’agaciro kuri twe. Uko ni ko tugomba gufata Bibiliya kubera ko ari urwandiko twohererejwe n’Imana, yo idukunda kuruta abandi bose. Ni koko, ni urwandiko twohererejwe n’Imana idukunda.
Ubu noneho, fata indi minota mike usome imirongo ya Bibiliya ikurikira, igaragaza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko, ryanditswe ku bw’inyungu zacu: Abaroma 15:4; 2 Timoteyo 3:16, 17; na 2 Petero 1:20, 21.