IGICE CYA 9
Tugomba kunanira ibishuko
MBESE, nta na rimwe mugenzi wawe yigeze kugusaba gukora ikintu kibi?— Yaba yarakubwiye ko nushobora kugikora uzaba uri akagabo? Yaba se yarakubwiye ko kugikora ari ibintu bishimishije kandi ko atari bibi?— Iyo umuntu adusabye gukora ibintu nk’ibyo, aba agerageza kudushuka.
Twakora iki mu gihe tugeze mu bishuko? Mbese, tugomba kwemera gushukwa, bityo tugakora ibibi?— Turamutse tubyemeye, twababaza Yehova Imana. Ariko se, uzi uwo twaba dushimishije?— Nta wundi utari Satani.
Satani ni umwanzi w’Imana, kandi natwe ni umwanzi wacu. Ntidushobora kumubona kubera ko ari ikiremwa gifite umubiri w’umwuka. Icyakora, we ashobora kutubona. Umunsi umwe, Satani yavuganye na Yesu, ari we Mwigisha Ukomeye, maze agerageza kumushuka. Reka turebe uko Yesu yabyifashemo, bityo turi bumenye uko natwe twabigenza turamutse tugeze mu bishuko.
Igihe cyose, Yesu yashakaga gukora ibyo Imana ishaka. Ibyo yabigaragarije abantu bose abatizwa mu Ruzi rwa Yorodani. Yesu akimara kubatizwa, ni bwo Satani yagerageje kumushuka. Bibiliya ivuga ko Yesu amaze kubatizwa, ‘ijuru ryamukingukiye’ (Matayo 3:16). Ni ukuvuga ko icyo gihe noneho, Yesu yatangiye kwibuka ibintu byose birebana n’ubuzima bwe bwa mbere ari kumwe n’Imana mu ijuru.
Yesu amaze kubatizwa, yagiye mu butayu kubera ko yashakaga gutekereza ku bintu yari atangiye kwibuka. Yamazeyo iminsi mirongo ine, n’amajoro mirongo ine. Icyo gihe cyose, yakimaze atarya. Nyuma y’iyo minsi yose rero, birumvikana ko yari ashonje cyane. Icyo ni cyo gihe Satani yagerageje kumushuka.
Satani yaramubwiye ati ‘niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati.’ Nawe uzi ukuntu imigati imwe n’imwe yari kuba iryoshye! Ariko se, Yesu yari afite ubushobozi bwo gufata amabuye akayahindura imigati?— Yari abufite rwose. Kubera iki? Yesu yari Umwana w’Imana. Bityo, yari afite ububasha budasanzwe.
Mbese, iyo uza kuba uri Yesu, Satani akagusaba gufata ibuye ngo urihindure umugati, wari kubyemera?— Zirikana ko Yesu yari ashonje. Mbese, kwemera kubikora rimwe gusa, hari icyo byari kuba bitwaye?— Yesu yari azi neza ko bitari byiza gukoresha imbaraga ze muri ubwo buryo. Yehova yari yaramuhaye izo mbaraga kugira ngo afashe abantu kuba incuti z’Imana. Nta bwo yagombaga kuzikoresha ku bw’inyungu ze.
Ahubwo, Yesu yabwiye Satani ibyanditswe muri Bibiliya, ati ‘umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ Yesu yari azi ko gukora ibishimisha Yehova ari byo bifite akamaro kuruta kugira ibiryo.
Ariko Satani yarongeye aramugerageza. Yafashe Yesu, amujyana muri Yerusalemu, amushyira hejuru y’urusengero, maze Satani aramubwira ati ‘niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi. Kubera ko handitswe ko abamarayika b’Imana bazakurinda gukomereka.’
Kuki Satani yavuze ayo magambo?— Yashakaga gushuka Yesu kugira ngo akore igikorwa kitarangwa n’ubwenge. Icyo gihe nanone Yesu yanze kumvira Satani. Yabwiye Satani ati “handitswe ngo ‘ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’” Yesu yari azi ko bitari byiza gushyira ubuzima bwe mu kaga agerageza Yehova.
Satani ntiyigeze acika intege. Yarongeye afata Yesu, amujyana ku musozi muremure cyane. Bagezeyo, yamweretse ubwami bwose bwo mu isi n’icyubahiro cyabwo. Maze Satani abwira Yesu ati ‘biriya byose ndabiguha, nupfukama ukansenga.’
Tekereza ibyo bintu Satani yashakaga guha Yesu! Mbese, ubwami bwose bw’abantu ni ubwa Satani koko?— Yesu ntiyigeze ahakana ko atari ubwa Satani. Iyo buza kuba atari ubwa Satani, Yesu yari kumunyomoza. Koko rero, Satani ni we utegeka ubwami bwose bw’isi. Ndetse Bibiliya imwita “umutware w’ab’iyi si.”—Yohana 12:31.
Wari kubigenza ute iyo Satani agusezeranya ko hari ikintu yari kuguha uramutse wemeye kumusenga?— Yesu yari azi ko bitari byiza gusenga Satani, uko ibyo yashakaga kumuha byari kuba bingana kose. Ni yo mpamvu Yesu yamubwiye ati ‘genda Satani! Kuko Bibiliya ivuga ko Yehova Imana yawe ari we wenyine ugomba gusenga kandi akaba ari we wenyine ukorera.’—Matayo 4:1-10; Luka 4:1-13.
Natwe hari igihe tujya tugera mu bishuko. Mbese, hari bimwe waba uzi?— Dore urugero rumwe. Mama wawe ashobora kuba yatetse utugati turyoshye cyane, cyangwa yaguze imineke, hanyuma akavuga ko utagomba kubikoraho isaha yo kurya itaragera. Ariko noneho, wowe urumva ushonje cyane. Icyo gihe, ushobora kugwa mu bishuko, ugashaka kubiryaho isaha itaragera. Mbese, muri iyo mimerere, uzumvira mama wawe?— Satani we ashaka ko usuzugura mama wawe.
Ibuka uko Yesu yabigenje. Na we yari ashonje cyane. Ariko yari azi ko gushimisha Imana ari byo bifite akamaro kuruta kurya. Nawe rero ushobora kwigana Yesu wumvira ibyo mama wawe akubwira.
Nanone abandi bana bashobora kugusaba kunywa ibiyobyabwenge. Bashobora kukubwira ko nubinywa, uzumva umeze neza. Ibiyobyabwenge bishobora kugutera indwara ikomeye, ndetse bishobora no kukwica. Hari n’igihe umuntu ashobora kuguha itabi, kandi uzi ko na ryo ari ikiyobyabwenge, maze akakubwira ati ‘tumuraho sha, uraba ubaye akagabo.’ Wabigenza ute?—
Ibuka uko Yesu yabigenje. Igihe Satani yamusabaga gusimbuka avuye hejuru y’urusengero, burya yageragezaga kumushuka kugira ngo ashyire ubuzima bwe mu kaga. Yesu we yanze kubikora. Wowe se wabigenza ute umuntu agusabye gukora ikintu gishobora kuguteza akaga?— Yesu yanze kumvira Satani. Nawe ntugomba kumvira abantu baba bashaka kugukoresha ibintu bibi.
Hari igihe umuntu ashobora kugusaba gusenga igishushanyo cyangwa ishusho, kandi uzi ko Bibiliya itubuza gukora ibintu nk’ibyo (Kuva 20:4, 5). Ibyo bishobora kubaho nko mu munsi mukuru ku ishuri. Hari n’igihe bashobora kukubwira bati ‘niwanga kubikora, ntuzagaruke mu ishuri.’ Wabigenza ute icyo gihe?—
Iyo turi hamwe n’abantu bakunda gukora ibintu byiza, gukora ibyiza biratworohera. Ariko iyo twe dushaka gukora ibyiza kandi bagenzi bacu bo bashaka ko dukora ibibi, gukora ibyiza biratugora cyane. Bagenzi bacu bashobora kuvuga ko ibyo bakora atari bibi cyane. Ariko icyo wowe ugomba kwitaho, ni ukumenya icyo Imana ibivugaho. Imana ni yo izi neza ibyiza ibyo ari byo.
Bityo rero, uko byagenda kose, ntitugomba kwemera gukora ibintu Imana ivuga ko ari bibi. Nitubigenza dutyo, tuzaba dushimisha Imana. Ntituzigera dushimisha Satani.
Niba ushaka ibindi bitekerezo ku birebana n’icyo wakora kugira ngo utsinde ibishuko, soma imirongo ikurikira: Zaburi ya 1:1, 2; Imigani 1:10, 11; Matayo 26:41 na 2 Timoteyo 2:22.