UMUGEREKA
Gukemura ibibazo birebana n’ubucuruzi
Amagambo ari mu 1 Abakorinto 6:1-8, agaragaza ko intumwa Pawulo yarimo avuga ibirebana n’abavandimwe bareganaga mu nkiko. Yagaragaje ko byari bibabaje kubona bamwe mu Bakristo b’i Korinto ‘baratinyukaga kujya mu rukiko kuburanira imbere y’abakiranirwa’ (umurongo wa 1). Pawulo yatanze impamvu zumvikana zituma Abakristo batagombye kuregana mu nkiko, ahubwo bagakemura amakimbirane bafitanye bakurikije amabwiriza yatanzwe mu itorero. Nimucyo dusuzume impamvu zimwe na zimwe zatumye iyi nama yahumetswe itangwa, hanyuma turebe n’ibibazo bimwe na bimwe bishobora gutuma umuvandimwe ajyana undi mu rukiko.
Igihe tugiranye n’Umukristo mugenzi wacu ikibazo kirebana n’ubucuruzi, twagombye mbere na mbere kugikemura mu buryo Yehova yateganyije, aho kugikemura uko tubyumva (Imigani 14:12). Nk’uko Yesu yabigaragaje, ibyiza ni ugukemura ikibazo mu maguru mashya, kitarakomera (Matayo 5:23-26). Ariko ikibabaje ni uko hari Abakristo bagiye bagirana amakimbirane akomeye, ndetse bakaregana mu nkiko. Pawulo yaravuze ati “ibyo bigaragaza ko mwatsinzwe rwose, kubona muregana mu nkiko!” Kubera iki? Impamvu y’ingenzi ni uko izo manza zishobora gutuma itorero rivugwa nabi ndetse bigashyira umugayo ku Mana dusenga. Ni yo mpamvu tuzirikana ikibazo Pawulo yabajije ati “ahubwo se kuki mutakwemera kurenganywa?”—Umurongo wa 7.
Nanone Pawulo yagaragaje ko Imana yahaye itorero gahunda nziza yo gukemura amakimbirane atandukanye. Abasaza ni abagabo b’Abakristo bafite ubwenge bushingiye ku bumenyi bw’ukuri bwo mu Byanditswe, kandi Pawulo yavuze ko ‘bashobora gucira urubanza abavandimwe’ mu birebana n’ibyo muri “ubu buzima” (umurongo wa 3-5). Yesu yagaragaje ko amakimbirane ashingiye ku byaha bikomeye, urugero nko gusebanya no kwiba, yagombye gukemurwa hakurikijwe intambwe eshatu. Intambwe ya mbere ni uko abantu bagiranye ikibazo bagikemura biherereye. Mu gihe intambwe ya mbere itagize icyo igeraho, intambwe ya kabiri ni ukuzana umugabo umwe cyangwa babiri. Niba izo ntambwe zombi nta cyo zagezeho, iya gatatu ni ukugeza ikibazo ku itorero rihagarariwe n’abasaza.—Matayo 18:15-17.
Birumvikana ko atari ngombwa ko byanze bikunze abasaza b’Abakristo baba ari inararibonye mu mategeko y’ubucuruzi cyangwa ngo babe abacuruzi b’inararibonye, kandi inshingano yabo si iyo gutanga inama nk’izo. Si bo bashyiraho amahame abavandimwe bakwiriye kugenderaho bakemura amakimbirane ashingiye ku bucuruzi. Ahubwo baba bashaka gufasha impande zombi gukurikiza Ibyanditswe no gukemura amakimbirane yabo mu mahoro. Mu gihe ibibazo bikomeye cyane, bashobora kugisha inama umugenzuzi w’akarere cyangwa ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Ariko kandi, hari ubwo havuka ibibazo bitakemurwa gusa no gukurikiza iyo nama Pawulo yatanze. Bimwe muri ibyo bibazo ni ibihe?
Hari ubwo umuntu ashobora kujya mu nkiko kubera ko gusa abisabwa n’amategeko cyangwa afite izindi mpamvu nziza zimujyanyeyo. Urugero, kujya mu rukiko bishobora kuba ari bwo buryo bwonyine bwo guhabwa ubutane cyangwa uburenganzira bwo kurera umwana, kugena amafaranga uwatandukanye n’uwo bashakanye azajya amuha, guhabwa indishyi cyangwa ubwiteganyirize, gushyirwa ku rutonde rw’abantu bagomba kwishyurwa mu gihe banki yahombye cyangwa kwandikisha impapuro z’imirage. Hari n’ubwo umuvandimwe ashobora kumva ari ngombwa kujya mu rukiko kugira ngo arengere uburenganzira bwe.a
Iyo umuntu agiye mu rukiko kubera izo impamvu zidaturutse ku makimbirane, ashobora kuba atarenze ku ihame riri mu nama yahumetswe Pawulo yatanze.b Ariko kandi, ikintu Umukristo yagombye gushyira imbere ni ukweza izina rya Yehova no kwimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero. Abigishwa ba Kristo barangwa mbere na mbere n’urukundo, kandi “urukundo . . . ntirushaka inyungu zarwo.”—1 Abakorinto 13:4, 5; Yohana 13:34, 35.
a Nubwo bidakunze kubaho, hari igihe Umukristo ashobora gukorera undi icyaha gikabije nko kumufata ku ngufu, kumukubita, kumwiba akamucucura cyangwa kumwicira. Mu mimerere nk’iyo, ntibyaba binyuranyije n’amahame ya gikristo kugeza icyo kibazo ku bategetsi, nubwo kubigenza gutyo bishobora gutuma habaho urubanza.
b Niba ushaka ibisobanuro birenzeho, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1997, ku ipaji ya 17-22 n’uwo ku itariki ya 15 Ukwakira 1991, ku ipaji ya 25-28 (mu gifaransa).