UMUTWE WA 1
Abo mudahuje igitsina
Iyo ubonye umuhungu n’umukobwa bamanutse imbere y’amashuri bafatanye agatoki, wumva umeze ute?
□ Simbyitaho
□ Mbagirira ishyari ariko bidakabije
□ Numva mbagiriye ishyari cyane
Wajyanye n’incuti zawe kureba filimi, maze ugiye kureba usanga uretse wowe, buri wese ari kumwe n’uwe! Wakumva umeze ute?
□ Nta kibazo
□ Nakumva mbuze aho nkwirwa
□ Nagira ishyari cyane
Incuti yawe magara yatangiye gukunda umuntu badahuje igitsina, none ubu batangiye kurambagizanya. Wakumva umeze ute?
□ Byanshimisha
□ Namugirira ishyari ariko bidakabije
□ Namurakarira
Aho urebye hose, haba ari ku ishuri, mu muhanda cyangwa aho bahahira, uhabona umukobwa n’umuhungu, umuhungu n’umukobwa. Iyo ubarebye, wumva nawe wifuje cyane kugira umuntu mudahuje igitsina mugirana ubucuti nk’ubwo. Ariko se waba ugeze igihe cy’irambagiza? Ese niba kigeze, wabona ute uwo mukwiranye? Umubonye se, wakora iki kugira ngo mukomeze kuba indakemwa muri icyo gihe cy’irambagiza? Mu gice cya 1-5 hazagufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 12 n’iya 13]