Ese wakwishimira kumenya byinshi kurushaho?
Aka gatabo kavuga mu magambo make ashishikaje ubutumwa bukubiye muri Bibiliya. Icyakora, ntikagamije gusobanura mu buryo burambuye icyo Bibiliya yigisha kuri buri ngingo.
Urugero, ushobora kuba ufite amatsiko yo kumenya ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo nk’ibi: ese Imana inyitaho? Bitugendekera bite iyo dupfuye? Nakora iki ngo ngire ibyishimo mu buzima?
Ibisubizo by’ibyo bibazo ndetse n’ibindi bishishikaje ushobora kubibona mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Icyo gitabo kigenewe kwigishirizwamo Bibiliya ingingo ku yindi. Kwiga Bibiliya muri ubwo buryo bigufasha gusuzumira hamwe imirongo inyuranye ya Bibiliya ifitanye isano n’ingingo runaka.
Vana aka gatabo kuri interineti cyangwa usabe kwiga Bibiliya ku buntu ku rubuga rwa www.jw.org/rw.