Indirimbo ya 154
Tuzakomeza kwihangana
Igicapye
Twakora iki
turi mu bigeragezo?
Twaba nka Yesu
Warangwaga n’icyizere.
Nanone yizeye
Amasezerano.
(INYIKIRIZO)
Nitwihangana cyane
Kandi tukizera,
Urukundo rw’Imana
Ruzatuma dushikama rwose.
Nubwo duhora
Twibasirwa n’ibibazo,
Tuzakomeza
Kugira ibyiringiro.
Shikama uzabe
Muri paradizo.
(INYIKIRIZO)
Nitwihangana cyane
Kandi tukizera,
Urukundo rw’Imana
Ruzatuma dushikama rwose.
Ntiducogora
Kandi nta nubwo dutinya.
Ntituzigera
Duhemukira Yehova.
Komera, shikama
Uzakizwa vuba.
(INYIKIRIZO)
Nitwihangana cyane
Kandi tukizera,
Urukundo rw’Imana
Ruzatuma dushikama rwose.
(Reba nanone Ibyak 20:19, 20; Yak 1:12; 1 Pet 4:12-14.)