IGICE CYA 32
Ni ibihe bintu byemewe n’amategeko ku Isabato?
MATAYO 12:9-14 MARIKO 3:1-6 LUKA 6:6-11
AKIZA UKUBOKO K’UMUNTU KU ISABATO
Ku yindi Sabato, Yesu yagiye mu isinagogi ishobora kuba ari iyo muri Galilaya, ahasanga umuntu wari waranyunyutse ukuboko kw’iburyo (Luka 6:6). Icyo gihe abanditsi n’Abafarisayo bari bamuhanze amaso cyane. Kubera iki? Bahishuye icyo bari bagamije igihe babazaga Yesu bati “mbese gukiza ku isabato byemewe n’amategeko?”—Matayo 12:10.
Abayobozi b’idini ry’Abayahudi batekerezaga ko gukiza umuntu ku Isabato byari byemewe n’amategeko mu gihe gusa ubuzima bwabaga buri mu kaga. Urugero, bigishaga ko kunga igufwa cyangwa imvune ku Isabato bitari byemewe kuko ibyo bitakwica umuntu. Uko bigaragara rero, abanditsi n’Abafarisayo ntibabajije Yesu icyo kibazo bitewe n’uko bari bahangayikiye by’ukuri uwo muntu wari ubabaye. Ahubwo bashakishaga impamvu kuri Yesu kugira ngo babone ibyo bamurega.
Ariko kandi, Yesu yari azi ibitekerezo byabo bikocamye. Yabonye ko bakabyaga mu bihereranye n’uko babonaga ibyo kwica itegeko ryabuzanyaga kugira icyo umuntu akora ku munsi w’Isabato, kandi bakabibona mu buryo budahuje n’Ibyanditswe (Kuva 20:8-10). Hari n’ikindi gihe bari barigeze kunenga Yesu nta mpamvu bamuhora imirimo ye myiza, ariko icyo gihe bwo yari agiye gukora igikorwa cyari kuba imbarutso yo guhangana gukomeye. Yabwiye uwo muntu wari waranyunyutse ukuboko ati “haguruka uze hano hagati.”—Mariko 3:3.
Yesu yabajije abanditsi n’Abafarisayo ati “ni nde muri mwe waba afite intama imwe, maze yagwa mu mwobo ku isabato, ntayifate ngo ayikuremo” (Matayo 12:11)? Intama yagereranyaga ubukungu. Ku bw’ibyo rero, ntibari kuyirekera mu mwobo kugeza ku wundi munsi, kuko yashoboraga gupfa maze bagahomba. Byongeye kandi, Ibyanditswe bivuga ko “umukiranutsi yita ku buzima bw’amatungo ye.”—Imigani 12:10.
Yesu yagaragaje aho urwo rugero ruhuriye n’ibyo yari agiye gukora, arababwira ati “umuntu afite agaciro kenshi kurusha intama! Bityo rero, gukora ikintu cyiza ku isabato byemewe n’amategeko” (Matayo 12:12). Ubwo rero Yesu ntiyari kuba yishe Isabato mu gihe yari kuba akijije uwo mugabo. Abo bayobozi b’idini bananiwe kuvuguruza icyo gitekerezo gihuje n’ubwenge kandi kirangwa n’impuhwe, maze bararuca bararumira.
Yesu yabararanganyijemo amaso arakaye kandi ababajwe n’imitekerereze yabo ikocamye, maze abwira uwo mugabo ati “rambura ukuboko kwawe” (Matayo 12:13). Nuko arakurambura kongera kuba kuzima. Uwo mugabo yarishimye cyane. Ariko se abageragezaga kugusha Yesu mu mutego bo babyifashemo bate?
Aho kugira ngo Abafarisayo bishimire ko ukuboko k’uwo muntu gukize, barasohotse ‘bahita batangira kujya inama n’abayoboke b’ishyaka rya Herode, kugira ngo barebe uko bakwica’ Yesu (Mariko 3:6). Birashoboka ko iryo shyaka rya politiki ryari ririmo n’abayoboke b’idini ry’Abasadukayo. Ubusanzwe Abasadukayo n’Abafarisayo bahoraga bahanganye, ariko bari bunze ubumwe cyane mu kurwanya Yesu.