IGICE CYA 40
Isomo mu bihereranye no kubabarira
UMUGORE W’UMUNYABYAHA ASUKA AMAVUTA KU BIRENGE BYA YESU
IMBABAZI ZASOBANUWE BINYUZE KU RUGERO RW’UMUNTU WARIMO UMWENDA
Abantu bitabiraga ibyo Yesu yavugaga n’ibyo yakoraga mu buryo butandukanye bitewe n’imimerere y’umutima wabo. Ibyo byagaragajwe neza n’ibyabereye mu rugo rumwe i Galilaya. Icyo gihe Umufarisayo witwaga Simoni yatumiye Yesu ngo basangire, wenda akaba yarashakaga kumenya neza uwo muntu wakoraga ibitangaza bikomeye. Yesu ashobora kuba yaratekereje ko yari kuboneraho uburyo bwo kubwiriza abari kuba bari aho maze yemera ubwo butumire, nk’uko n’ikindi gihe yigeze kwemera ubutumire bwo gusangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.
Icyakora Yesu ntiyakiranywe urugwiro nk’uko abashyitsi bari basanzwe bakirwa. Iyo umuntu yanyuraga mu mihanda irimo ivumbi yo muri Palesitina yambaye inkweto za sandali, ibirenge byarashyuhaga kandi bikandura. Ni yo mpamvu hariho umugenzo wo kwakira abashyitsi baboza ibirenge n’amazi akonje. Nyamara ibyo nta wabikoreye Yesu. Nta n’uwamusomye amuha ikaze, nk’uko ubusanzwe byagendaga. Ikindi kintu gihuje n’umuco cyakorwaga, ni ugusuka amavuta mu musatsi w’umushyitsi kugira ngo bamugaragarize ineza kandi bamuhe ikaze. Ibyo na byo nta wabikoreye Yesu. None se koko ubwo bari bamuhaye ikaze?
Igihe cyo kurya cyarageze, abashyitsi bajya ku meza. Mu gihe barimo barya, umugore umwe utari watumiwe yinjiye bucece muri icyo cyumba. Uwo mugore yari ‘azwi muri uwo mugi ko ari umunyabyaha’ (Luka 7:37). Abantu bose badatunganye ni abanyabyaha, ariko uwo mugore we ashobora kuba yariyandarikaga, wenda akaba yari indaya. Ashobora kuba yari yarumvise inyigisho za Yesu hakubiyemo n’itumira yatanze rivuga ko ‘abantu bose barushye n’abagoka bamusanga akabaruhura’ (Matayo 11:28, 29). Uko bigaragara yari yarakozwe ku mutima n’amagambo ya Yesu n’ibikorwa bye ku buryo yarimo amushakisha.
Uwo mugore yagiye inyuma y’aho Yesu yari yicaye ari ku meza, maze apfukama hafi y’ibirenge bye. Yarariraga amarira akagwa ku birenge bya Yesu maze akabihanaguza imisatsi ye. Yasomaga ibirenge bya Yesu mu buryo burangwa n’ubwuzu ari na ko abisukaho amavuta yari yazanye. Simoni yabyitegerezaga yabisuzuguye cyane yibwira mu mutima we ati “uyu muntu iyo aza kuba umuhanuzi, yari no kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we, ko ari umunyabyaha.”—Luka 7:39.
Yesu yamenye ibyo Simoni yatekerezaga aramubwira ati “Simoni, hari icyo ngira ngo nkubwire.” Na we aramusubiza ati “Mwigisha kimbwire!” Yesu aramubwira ati “hari abagabo babiri bari bafitiye umwenda umuntu wabagurije; umwe yari amurimo idenariyo magana atanu, naho undi amurimo mirongo itanu. Babuze icyo bamwishyura, bombi arabababarira rwose. None se, muri abo bombi ni nde uzarushaho kumukunda?” Simoni yamushubije asa naho nta cyo yitayeho ati “ndibwira ko ari uwo yahariye menshi.”—Luka 7:40-43.
Yesu yarabyemeye, hanyuma yitegereza uwo mugore maze abwira Simoni ati “ntureba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo gukaraba ibirenge. Ariko uyu mugore we yogesheje ibirenge byanjye amarira ye, abihanaguza umusatsi we. Ntiwigeze unsoma, ariko uyu mugore, uhereye igihe ninjiriye hano ntiyahwemye gusoma ibirenge byanjye. Ntiwigeze unsiga amavuta mu mutwe, ariko uyu mugore we yasize ibirenge byanjye amavuta ahumura. Kubera iyo mpamvu, ndababwira ko ababariwe ibyaha bye nubwo ari byinshi, kubera ko yagaragaje urukundo rwinshi. Ariko ubabariwe bike, agaragaza n’urukundo ruke.”—Luka 7:44-47.
Yesu ntiyarimo ashyigikira ubwiyandarike. Ahubwo yagaragaje ko yiyumvishaga mu buryo burangwa n’impuhwe imimerere y’abantu babaga barakoze ibyaha bikomeye ariko nyuma bakumva bibababaje, bagashakira ihumure kuri Kristo. Kandi rwose uwo mugore yumvise aruhutse igihe Yesu yamubwiraga ati “ibyaha byawe urabibabariwe. . . . Kwizera kwawe kuragukijije; igendere amahoro.”—Luka 7:48, 50.