IGICE CYA 52
Agaburira abantu babarirwa mu bihumbi imigati mike n’amafi make
MATAYO 14:13-21 MARIKO 6:30-44 LUKA 9:10-17 YOHANA 6:1-13
YESU AGABURIRA ABAGABO 5.000
Intumwa 12 zari zishimiye umurimo wo kubwiriza zakoze muri Galilaya hose, maze zibwira Yesu “ibintu byose zari zakoze n’ibyo zari zigishije.” Birumvikana ko zari zinaniwe. Icyakora ntizabonye n’akanya ko kurya bitewe n’uko abantu bari urujya n’uruza. Ibyo byatumye Yesu azibwira ati “nimuze mwenyine tujye ahantu hiherereye turuhuke ho gato.”—Mariko 6:30, 31.
Bagiye mu bwato, wenda bakaba bari hafi y’i Kaperinawumu, maze bajya ahantu hitaruye mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, hakurya y’i Betsayida. Ariko hari abantu benshi bababonye bagenda, n’abandi bumva ko bagiye, maze bagenda biruka bakikiye inkombe, babatanga hakurya.
Yesu avuye mu bwato, abona iyo mbaga y’abantu, maze abagirira impuhwe cyane kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri. Nuko atangira “kubigisha ibintu byinshi” byerekeye Ubwami (Mariko 6:34). Nanone yakijije “abari bakeneye gukizwa” (Luka 9:11). Bugorobye, abigishwa be baramubwira bati “aha hantu haritaruye kandi umunsi urakuze. Sezerera aba bantu batahe bajye mu midugudu yabo bihahire ibyokurya.”—Matayo 14:15.
Yesu arabasubiza ati “si ngombwa ko bagenda; abe ari mwe mubaha ibyokurya” (Matayo 14:16). Nubwo Yesu yari azi icyo yari agiye gukora, yagerageje Filipo, aramubaza ati “turagurira he imigati yo kugaburira aba bantu bose?” Yabajije Filipo bitewe n’uko ari we wakomokaga hafi aho i Betsayida. Ariko n’ubundi kugura imigati nta cyo byari kumara. Hari abagabo bagera ku 5.000. Kandi birashoboka ko bose hamwe, ubariyemo abagore n’abana, bari kwikuba kabiri! Filipo yaramushubije ati “n’uwagura imigati y’amadenariyo magana abiri [idenariyo cyari igihembo cy’umubyizi w’umunsi umwe] ntiyaba ihagije kugira ngo buri muntu abone agace gato.”—Yohana 6:5-7.
Birashoboka ko Andereya yashatse kumvikanisha ko kugaburira abo bantu bose bidashoboka, aravuga ati “hano hari akana k’agahungu gafite imigati itanu y’ingano za sayiri n’udufi tubiri. Ariko se ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”—Yohana 6:9.
Hari mu rugaryi, mbere gato ya Pasika yo mu mwaka wa 32, kandi imisozi yariho ubwatsi bwinshi butoshye. Yesu yasabye abigishwa be ngo babwire abantu bicare mu byatsi bari mu matsinda y’abantu 50 n’ay’abantu 100. Yafashe imigati itanu n’amafi abiri, maze ashimira Imana. Hanyuma, yatangiye kumanyagura iyo migati no kugabagabanya amafi. Yesu yabihaga abigishwa bakabiha abantu. Igitangaje ni uko abantu bose bariye bagahaga!
Hanyuma Yesu yabwiye abigishwa be ati “muteranye ibice bisigaye kugira ngo hatagira igipfa ubusa” (Yohana 6:12). Nuko bateranyije ibice byasigaye, buzuza ibitebo 12!