INDIRIMBO YA 28
Tube incuti za Yehova
Igicapye
1. Ni nde ncuti yawe,
Izaba iwawe?
Ni nde ukunda, wiringira,
Wakumenya neza?
Ni abashikama
Mu byo ubigisha.
Ni abantu b’indahemuka,
Bakunda ukuri.
2. Ni nde ncuti yawe,
Yaba hafi yawe?
Ni nde ugushimisha cyane?
Uwo uzi ni nde?
Ni abakubaha
Bakanakumvira.
Ni abantu bizerwa bose,
Bavuga ukuri.
3. Mana yacu reba
Mu mitima yacu,
Twunge ubumwe, dukundane.
Twumve utwiteho.
Turifuza rwose
Kuba hafi yawe.
Rwose nta ncuti ikuruta
Twakwishyikiraho.
(Reba nanone Zab 139:1; 1 Pet 5:6, 7.)