INDIRIMBO YA 114
“Mukomeze kwihangana”
Igicapye
1. Izina rya Yehova
Ni iry’agaciro kenshi.
Yehova yifuza ko
Ryavanwaho igitutsi.
Yagiye yihangana
Igihe kirekire;
Ntiyarambiwe rwose,
Yarategereje.
Ashaka ko abantu
Babona agakiza ke.
Kuba yarihanganye,
Ntibyabaye imfabusa.
2. Kwihangana ni ngombwa
Ngo Imana itwemere.
Bidufasha gutuza,
Biturinda kurakara.
Twihanganira bose,
Dufite icyizere.
Ntabwo duhangayika
Ngo duhungabane.
Kimwe n’imico yose
Dukesha umwuka wera,
Kwihangana bituma
Twigana Imana yacu.
(Reba nanone Kuva 34:14; Yes 40:28; 1 Kor 13:4, 7; 1 Tim 2:4.)