INDIRIMBO YA 143
Tegereza wihanganye
Igicapye
1. Yehova ni we mugenga
W’ibihe ndetse n’iminsi.
Agiye kugaragaza
Ububasha bwe bwinshi.
(INYIKIRIZO)
Wowe tegereza wihanganye,
Paradizo iri hafi,
Uzabaho wishimye.
2. Imana yagennye kera
Igihe cyo kuvanaho
Abantu b’abanyabyaha
Ikoresheje Kristo.
(INYIKIRIZO)
Wowe tegereza wihanganye,
Paradizo iri hafi,
Uzabaho wishimye.
3. Nubwo twese tubabara,
Dutegereje umunsi
Yehova azavanaho
Imibabaro yose.
(INYIKIRIZO)
Wowe tegereza wihanganye,
Paradizo iri hafi,
Uzabaho wishimye.
(Reba nanone Mat 25:13; Luka 12:36.)