Kunywa inzoga
Ese dukurikije Bibiliya, kunywa inzoga mu rugero ni bibi?
Zab 104:14, 15; Umb 9:7; 10:19; 1Tm 5:23
Urugero rwo muri Bibiliya:
Yoh 2:1-11—Igitangaza cya mbere Yesu yakoze ni uguhindura amazi divayi nziza igihe yari mu bukwe, kandi byatumye umugeni n’umukwe badakorwa n’isoni
Kunywa inzoga nyinshi no gusinda bigira izihe ngaruka?
Abagaragu b’Imana babona bate ibirebana no gusinda?
1Kor 5:11; 6:9, 10; Efe 5:18; 1Tm 3:2, 3
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 9:20-25—Kuba Nowa yarasinze byatumye umwuzukuru we akora icyaha gikomeye
1Sm 25:2, 3, 36—Nabali wari umunyamahane kandi yitwara nabi yigeze gukora ibikorwa biteye isoni, harimo no gusinda cyane
Dan 5:1-6, 22, 23, 30, 31—Umwami Belushazari yanyoye inzoga nyinshi atuka Yehova Imana, maze iryo joro arara yishwe
Kuki tugomba kwitondera ingano y’inzoga tunywa, nubwo tutasinda?
Img 23:20; Yes 5:11; Luka 21:34; 1Tm 3:8
Reba nanone: 1Pt 4:3
Ni gute twafasha Abakristo bagenzi bacu kwirinda inzoga nyinshi?
Img 23:20; Yes 5:11; Luka 21:34; 1Tm 3:8
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Kumenya kwifata”