Kubwiriza ubutumwa bwiza
Kuki Abakristo b’ukuri bose bajya kubwira abandi ibyo bizera?
Ni uruhe rugero Yesu yadusigiye mu birebana no kubwiriza?
Ingero zo muri Bibiliya:
Luka 4:42-44—Yesu yavuze ko yaje ku isi azanywe no kubwiriza
Yoh 4:31-34—Yesu yavuze ko umurimo wo kubwiriza wari nk’ibyokurya bye
Ese abafite inshingano mu itorero ni bo bonyine basabwa kubwiriza ubutumwa bwiza?
Zab 68:11; 148:12, 13; Ibk 2:17, 18
Ingero zo muri Bibiliya:
2Bm 5:1-4, 13, 14, 17—Agakobwa k’Akisirayeli kabwiye nyirabuja wo muri Siriya iby’umuhanuzi wa Yehova witwaga Elisa
Mat 21:15, 16—Yesu yamaganye abakuru b’abatambyi n’abanditsi, babuzaga abana b’abahungu gusingiza Yesu mu rusengero
Ni iyihe nshingano y’abagenzuzi mu birebana n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha?
Yehova na Yesu badufasha bate gukora umurimo wo kubwiriza?
Ingero zo muri Bibiliya:
Ibk 16:12, 22-24; 1Ts 2:1, 2—Nubwo intumwa Pawulo na bagenzi be batotejwe, Imana yarabafashije bakomeza kubwiriza babigiranye ubutwari
2Kor 12:7-9—Intumwa Pawulo yari afite “ihwa ryo mu mubiri” ryamubabazaga, rishobora kuba ryari uburwayi, ariko yakomeje kubwirizanya ishyaka bitewe n’uko Yehova yamuhaye imbaraga
Ni ibiki bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kubwiriza?
Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza ko twatoza abandi kubwiriza no kwigisha?
Mar 1:17; Luka 8:1; Efe 4:11, 12
Ingero zo muri Bibiliya:
Yes 50:4, 5—Mbere y’uko Mesiya aza ku isi Yehova Imana yabanje kumutoza
Mat 10:5-7—Igihe Yesu yari ku isi, yatoje abigishwa be umurimo wo kubwiriza yihanganye
Twagombye kubona dute inshingano dufite yo kubwiriza ubutumwa bwiza?
Kubwiriza ubutumwa bwiza bigirira akahe kamaro Abakristo?
Ni ubuhe butumwa tubwiriza?
Mat 24:14; 28:19, 20; Ibk 26:20; Ibh 14:6, 7
Reba nanone: Yes 12:4, 5; 61:1, 2
Kuki Abakristo bashyira ahabona inyigisho z’ikinyoma?
Ingero zo muri Bibiliya:
Mar 12:18-27—Yesu yafashije Abasadukayo gutekereza akoresheje Ibyanditswe kugira ngo abereke ko babonaga iby’umuzuko mu buryo butari bwo
Ibk 17:16, 17, 29, 30—Intumwa Pawulo yafashije Abanyatene gutekereza, abereka ko gusenga ibigirwamana bidakwiriye
Umurimo wo kubwiriza ukorwa ute?
Kuki tubwiriza mu ruhame?
Yoh 18:20; Ibk 16:13; 17:17; 18:4
Reba nanone: Img 1:20, 21
Kuki umurimo wo kubwiriza usaba kwihangana no kutarambirwa?
Ni ibihe bintu bigerwaho bitewe n’umurimo wo kubwiriza?
Kuki Abakristo bagombye guhora biteguye kubwiriza?
Ingero zo muri Bibiliya:
Yoh 4:6, 7, 13, 14—Nubwo Yesu yari ananiwe, yabwirije umugore w’Umusamariya ku iriba
Flp 1:12-14—Igihe intumwa Pawulo yari afunzwe azira ukwizera kwe, yakoreshaga uburyo bwose abonye akabwiriza kandi agatera abandi inkunga
Ese twagombye kwitega ko buri muntu azakira neza ubutumwa tubwiriza?
Yoh 10:25, 26; 15:18-20; Ibk 28:23-28
Ingero zo muri Bibiliya:
Yer 7:23-26—Binyuriye kuri Yeremiya, Yehova yasobanuye uko abagaragu be bagiye banga kumva ibyo abahanuzi be bababwiraga
Mat 13:10-16—Yesu yavuze ko kimwe no mu gihe cya Yesaya, abantu benshi bari kuzabwirizwa ariko ntibemere ibyo babwirwa
Kuki tutagombye gutangazwa n’uko abantu benshi baba bahuze bigatuma batitabira ubutumwa tubagezaho?
Ni iki kigaragaza ko hari abari guhita bemera ubutumwa tubagezaho ariko nyuma ntibakomeze kubwemera?
Ni izihe ngero zadufasha kudatungurwa mu gihe abantu barwanyije umurimo wacu?
Ni iki dukora iyo hagize abarwanya umurimo wacu?
Kuki twakwizera ko hari abantu bazakira neza ubutumwa bwiza?
Ni iki Imana iba yiteze ku bantu bamaze kubwirizwa ubutumwa bwiza?
Ibk 20:26, 27; 1Kor 9:16, 17; 1Tm 4:16
Reba nanone: Ezk 33:8
Kuki twagombye kubwiriza abantu bose tutitaye ku idini barimo, ku gihugu cyangwa ku bwoko bakomokamo?
Mat 24:14; Ibk 10:34, 35; Ibh 14:6
Reba nanone: Zab 49:1, 2