Ibikorwa bibi
Ni ibihe bikorwa bibi Abakristo bakwiriye kwirinda?
Amagambo mabi
Mat 5:22; 1Kor 6:9, 10; Efe 4:31
Reba nanone: Kuva 22:28; Umb 10:20; Yuda 8
Urugero rwo muri Bibiliya:
2Sm 16:5-8; 1Bm 2:8, 9, 44, 46—Shimeyi yatutse Umwami washyizweho na Yehova kandi ibyo byamugizeho ingaruka
Kwemera ruswa cyangwa kuyitanga
Kuva 23:8; Zab 26:9, 10; Img 17:23
Reba nanone: Gut 10:17; 16:19; Zab 15:1, 5
Ingero zo muri Bibiliya:
1Sm 8:1-5—Abana ba Samweli bakiraga ruswa bagakora ibikorwa bibi birimo akarengane
Neh 6:10-13—Shemaya yishyuwe n’abanzi b’ubwoko bwa Yehova kugira ngo ahanurire Nehemiya ibinyoma, maze amutere ubwoba, noneho bitume umurimo wa Yehova ugenda gake
Kwiyemera
Reba ingingo ivuga ngo: “Kwiyemera”
Imyifatire irangwa no kubahuka; ibikorwa by’umwanda; kwiyandarika; ubuhehesi
Reba ingingo ivuga ngo: “Ubusambanyi”
Kurushanwa; guhangana
Ingero zo muri Bibiliya:
Mar 9:33-37; 10:35-45—Yesu yakosoye kenshi intumwa ze bitewe n’imitekerereze zari zifite yo guhangana zishaka kumenya uwari ukomeye muri zo
3Yh 9, 10—Diyotirefe yashakaga kuba umuntu ukomeye kuruta abandi mu bagize itorero
Kuzana amacakubiri; kurema udutsiko
Rom 16:17; Gal 5:19, 20; Tito 3:10, 11; 2Pt 2:1
Reba nanone: Ibk 20:29, 30; 1Kor 1:10-12; Ibh 2:6, 15
Ubusinzi; kunywa inzoga nyinshi
Img 20:1; 23:20, 29-35; 1Kor 5:11; 6:9, 10
Reba nanone: Efe 5:18; 1Tm 3:8; Tito 2:3; 1Pt 4:3
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Kunywa inzoga”
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 9:20-25—Nowa yarasinze, kandi ibyo byatumye umuhungu we Hamu n’umwuzukuru we Kanani bakora icyaha
Dan 5:1-6, 30—Igihe Umwami Belushazari kari kamaze kumugeramo yatutse Yehova, kandi ibyo byamukuririye ibibazo
Ubwambuzi
Zab 62:10; 1Kor 5:10, 11; 6:9, 10
Ingero zo muri Bibiliya:
Yer 22:11-17—Yehova yahannye Umwami Shalumu (Yehowahazi) bitewe n’ibikorwa bye by’ubwambuzi n’ibindi byaha
Luka 19:2, 8—Zakayo wari umukuru w’abasoresha yicujije ibyaha by’ubwambuzi yakoze kandi yiyemeza gusubiza abantu ibyo yabambuye
Ibk 24:26, 27—Intumwa Pawulo yanze guha Guverineri Feligisi ruswa
Gushyeshyenga
Yobu 32:21, 22; Zab 5:9; 12:2, 3; Img 26:24-28; 29:5
Reba nanone: Img 28:23; 1Ts 2:3-6
Ingero zo muri Bibiliya:
Luka 18:18, 19—Yesu yanze amazina yo kumushyeshyenga
Ibk 12:21-23—Umwami Herode Agiripa yemeye ibyo abantu bamubwiye bamushyeshyenga ko ari Imana; ibyo byamukuririye urupfu
Abanyandanini
Reba nanone: Luka 21:34, 35
Amazimwe; kwivanga mu bitatureba
Img 25:23; 1Ts 4:11; 2Ts 3:11; 1Pt 4:15
Reba nanone: Img 20:19; 1Tm 5:13
Gusenga ibigirwamana
Reba ingingo ivuga ngo: “Gusenga ibigirwamana”
Kubeshya; ubushukanyi
Reba ingingo ivuga ngo: “Kubeshya”
Kubeshya; gusebanya
Reba ingingo ivuga ngo: Kubeshya”
Gukoresha nabi amaraso
Int 9:4; Gut 12:16, 23; Ibk 15:28, 29
Urugero rwo muri Bibiliya:
1Sm 14:32-34—Abisirayeli bakoze icyaha cyo kurya inyama zitavushijwe neza
Kwica
Kuva 20:13; Mat 15:19; 1Pt 4:15
Reba nanone: Mat 5:21, 22; Mar 7:21
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 4:4-16—Kayini yirengagije inama yagiriwe na Yehova yica umuvandimwe we Abeli wari umukiranutsi
1Bm 21:1-26; 2Bm 9:26—Umururumba watumye umwami mubi Ahabu n’umugore we Yezebeli bicisha Naboti n’abahungu be
Kwitotomba
Reba nanone: Kub 11:1
Ingero zo muri Bibiliya:
Kub 14:1-11, 26-30—Igihe Abisirayeli bitotomberaga Mose na Aroni, Yehova yabonye ko ari we bitotomberaga
Yoh 6:41-69—Abayahudi bitotombeye Yesu; byageze n’aho bamwe mu bigishwa be bamutaye bakagenda
Amagambo ateye isoni cyangwa amashyengo
Porunogarafiya
Reba ingingo ivuga ngo: “Porunogarafiya”
Gutongana
Reba ingingo ivuga ngo: “Intonganya”
Guserereza
Reba nanone: Img 17:5; 22:10; 2Pt 3:3, 4
Ingero zo muri Bibiliya:
2Ng 36:15-21—Igihe abanzi b’ubwoko bw’Imana basekaga abahanuzi bayo kandi bakabatuka, Imana yarabahannye bikomeye
Yobu 12:4; 17:2; 21:3; 34:7—Igihe Yobu yari ahanganye n’ibigeragezo bikomeye, abantu baramusekaga
Kwiba
Reba ingingo ivuga ngo: “Kwiba”
Amakimbirane; urugomo
Reba nanone: 1Tm 3:2, 3; Tito 1:7
Urugero rwo muri Bibiliya:
Kuva 21:22-27—Mu Mategeko ya Mose harimo ibihano bikwiriye guhabwa umuntu watumaga mugenzi we akomereka cyangwa agapfa biturutse ku bikorwa bye by’urugomo
Gutera abantu ubwoba
Reba nanone: Zab 10:4, 7; 73:3, 8
Urugero rwo muri Bibiliya:
Ibk 4:15-21—Abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bateye ubwoba abigishwa ba Yesu kugira ngo bareke kubwiriza
Kurara inkera
Rom 13:13; Gal 5:19, 21; 1Pt 4:3
Reba nanone: Img 20:1; 1Kor 10:31
Urugero rwo muri Bibiliya:
Dan 5:1-4, 30—“Ibirori bikomeye” Umwami Belushazari yateguye byatumye anywa inzoga nyinshi, maze atuka Imana kandi ibyo byamukuririye urupfu