INDIRIMBO YA 159
Muhe Yehova icyubahiro
1. Ni nde nkawe, oh Yehova,
Wowe usumba byose?
Wanyeretse urukundo,
Ubu se njye nkwiture nte?
Iyo ndebye mu kirere,
Mbona ikuzo ryawe.
Nkanjye ndi nde, oh Yehova,
ngo unyereke ineza
(INYIKIRIZO)
Yah Yehova, umva iyi ndirimbo.
Ni iyo kugusingiza.
Mana yanjye, Umwami w’iteka,
Habwa icyubahiro;
Ikuzo ni iryawe.
2. Ndakwihaye, oh Yehova.
Nkweguriye ibyanjye.
Nzavuga ineza yawe
N’Ibikorwa byawe byera.
Kugukorera Yehova,
Binantera ishema.
Ni wowe mbaraga zanjye.
Ujye undinda iteka.
(INYIKIRIZO)
Yah Yehova, umva iyi ndirimbo.
Ni iyo kugusingiza.
Mana yanjye, Umwami w’iteka,
Habwa icyubahiro;
Ikuzo ni iryawe.
3. Ukwezi hamwe n’izuba,
Inyanja n’ibibaya,
Bintera umunezero
Nkabonamo n’urukundo.
Icyubahiro n’ubwenge,
Ndabyibonera byose.
Ni gute ntagusingiza
Ko watumye byose biba?
(INYIKIRIZO)
Yah Yehova, umva iyi ndirimbo.
Ni iyo kugusingiza.
Mana yanjye, Umwami w’iteka,
Habwa icyubahiro;
Ikuzo ni iryawe.
(Reba nanone muri Zab. 96:1-10; 148:3, 7.)