Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Abigishwa benshi baretse gukurikira Yesu
IKAPERINAUMU mu isinagogi Yesu yavuze ibyerekeye umurimo yagombaga gusohoza ariwe mutsima uturutse mu ijuru. Amagambo ye yasaga n’akurikirana n’impaka yagiranye n’abari bahuye nawe ubwo yavaga ku nkombe z’iburasirazuba z’inyanja ya Galilaya, aho bari baririye imitsima n’amafi byari byatubuwe mu buryo bw’igitangaza.
Yesu yavuze aya magambo y’inyongera ngo: “Kand’umutsima nzatanga kubg’abari mw’isi kugira ngo babon ubugingo, ni umubiri wanjye.” Imyaka ibiri mbere yaho muri 30 yari yarabwiye Nikodemu ko Imana yakunze abari mu isi cyane bigatuma itanga Umwana wayo w’ikinege ngo abe Umukiza. Dukurikije rero ibyo avuga ubu umuntu wese urya mu buryo bw’igishushanyo umubiri we yizera igitambo cye yari agiye gutamba, ashobora kuzabona ubuzima bw’iteka.
Ariko ayo magambo yasitaje abamwumvaga. Barabajije ngo: “Mbes’ uyu yabash’ate kuduh’umubiri we ngo tuwurye?” Yesu we yifuza kubumvisha ko kwari ukurya umubiri mu buryo bw’igishushanyo. Kugira ngo atsindagirize iyo ngingo yavuze igitekerezo kitashoboraga kwakirwa na busa bagifashe uko kivuzwe.
Yarababwiye ati: “N’ukuri n’ukuri ndababgira yuko ni mutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe.”
Koko iyo Yesu aza kuba avuga ibyo kurya abantu ayo magambo yari kuba asheshereje cyane. Ariko rero ntabwo yateye inkunga abamwumvaga kurya umubiri nyamubiri n’amaraso nyayo. Yatsindagirizaga ku kwerekana ko abashaka bose kuronka ubuzima bw’iteka bagombaga kwizera igitambo yari agiye gutamba atanze umubiri we wa kimuntu utunganye kandi akamena amaraso ye. Ibyo ari byo byose benshi mu bigishwa be ubwabo ntibagerageje kwiyumvisha inyigisho ye hanyuma baravuga bati: “Iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?”
Kubera ko Yesu yari azi ko abigishwa ba barimo bitotomba yarababwiye ati: “Mbes’ibyo bibaberay’igisitaza? None mwabona Umwana w’umunt’azamuk’ajy’aho yahoze mbere byamera bite? . . . Amagambo mbabgiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo. Ariko hariho bamwe muri mwe batizera.”
Yesu yarongeye ati: “Nicyo cyatumye mbabgira yuko hatarih’ubasha kuz’aho ndi, keretse abihawe na Data.” Amaze kuvuga ayo magambo abigishwa be benshi basubiye inyuma barorera kugendana na we. Yesu yahindukiriye intumwa ze 12 maze arababaza ati: “Kandi namwe murashaka kugenda?”
Petero yarashubije ati: “Databuja, twajya kuri nde? Kw’ari wowe ufit’amagambo y’ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye, tuzi yuk’uri Kristo, Uwera w’lmana.” Mbega ikimenyetso cy’ubudahemuka giturutse kuri Petero n’izindi ntumwa n’ubwo wenda nabo batari bumvise neza inyigisho ya Yesu kuri icyo kibazo!
N’ubwo Yesu yari ashimishijwe n’igisubizo cya Petero yaragize ati: Mbese si jye wabitoranirij’uko muri cumi na babiri? None dor’umwe muri mwe ni umwanzi.” Yavugaga Yuda Iskaryota. Ashobora kuba yarabonye muri Yuda “itangiriro” y’imyifatire mibi.
Yesu yari amaze kubahebya igihe yangaga ko bamugira umwami, bigatuma bwibira bati ‘Mbese uriya muntu ashobora kuba Masiya ate kandi yanga kwemera umurimo wa Mesiya?’ Icyo cyari ikibazo cyari kikiri mu bwenge bwabo. Yohana 6:51-71; 3:16.
◆ Ni abahe bantu Yesu yahaye umubiri we kandi ni mu buryo ki dushobora kuvuga ko abo bantu “bary’umubiri we”?
◆ Ni ayahe magambo yandi ya Yesu yateye akantu abantu ariko kandi yatsindagirizaga iki?
◆ Mu gihe benshi barekaga gukurikira Yesu Petero yavuze iki?