Kutabogama mu Bihereranye n’Akazi Hamwe n’Ikiruhuko
IKIRUHUKO ni umwambaro mwiza, ariko ntuzaberana no kuwuhozamo.” Umwanditsi utaravuzwe izina, yakoresheje ayo magambo kugira ngo agaragaze mu buryo bukwiriye akamaro k’ikiruhuko. Ariko kandi, yagaragaje ko kigomba kujyanirana n’ibikorwa by’ingirakamaro.
Nanone kandi, icyo kibazo cyavuzwe na Salomo, umwanditsi wa Bibiliya wahumekewe n’Imana. Uwo mwami w’umunyabwenge yagaragaje imyifatire y’uburyo bubiri irangwa no gukabya tugomba kwirinda. Mbere na mbere, yaranditse agira ati “umupfapfa aripfumbata, agasigara arya umubiri we” (Umubwiriza 4:5). Ni koko, ubunebwe bushobora gukenesha umuntu. Ibyo bishobora gutuma ubuzima bw’umuntu w’inyanda bwugarizwa n’akaga, ndetse bikaba byanamuhitana. Ku rundi ruhande, hari abantu bamwe na bamwe bahara ibindi bintu byose kugira ngo bakorane umwete akazi. Salomo yasobanuye ibyerekeye imirimo yabo itagira ikiruhuko avuga ko ari “ubusa, [ari] nko kwiruka inyuma y’umuyaga.”—Umubwiriza 4:4.
Hari impamvu zumvikana zatumye Salomo adusaba gushyira mu gaciro, agira ati “urushyi rumwe rwuzuye rufite amahoro, biruta amashyi yombi yuzuye, afite umuruho no kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:6). Umuntu yagombye “kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye”—ni ukuvuga ko rimwe na rimwe yagombye gufata igihe cyo kwishimira ibyo yagezeho (Umubwiriza 2:24). Kandi uretse akazi k’umubiri, mu buzima hagomba kubaho n’ibindi bintu. Abagize umuryango wacu tugomba kubagenera igihe runaka ku gihe cyacu. Salomo yatsindagirije ko inshingano yacu y’ibanze, atari akazi k’umubiri, ahubwo ko ari ugukorera Imana (Umubwiriza 12:13). Mbese, uri umwe mu bantu babona akazi mu buryo bushyize mu gaciro?