Ugusenga k’ukuri kwatumye umuryango wunga ubumwe
MARIA yari afite imyaka 13 ubwo we na murumuna we Lucy bumvaga bwa mbere ibyerekeye Yehova, babibwiwe na mwene wabo. Yanabagejejeho ibyiringiro by’uko iyi si izahinduka Paradizo. Bagize amatsiko ku buryo bajyanye na we ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Maria yatangajwe cyane n’inyigisho zumvikana neza zahatangiwe. Byari bitandukanye cyane n’ibyo mu zindi nsengero, aho usanga bahugiye gusa mu kuririmba! Bidatinze, abo bana batangiye kwigana Bibiliya n’umwe mu Bahamya ba Yehova.
Musaza wabo mukuru witwa Hugo yashishikazwaga na filozofiya n’inyigisho y’ubwihindurize. Yivugiraga ubwe ko atemera Imana. Ariko igihe yari mu gisirikare, yaje gusoma igitabo cyitwa La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création? a Yaje kubona ibisubizo by’ibibazo andi madini atajya asubiza. Akiva mu gisirikare, yatangiye kwiga Bibiliya no kujyana mu materaniro na bashiki be kugira ngo akomere muri uko kwizera gushya yari abonye. Maria na Lucy babatijwe mu mwaka wa 1992, ni ukuvuga imyaka ibiri nyuma y’aho bumviye bwa mbere iby’ukuri; musaza wabo we yabatijwe imyaka ibiri nyuma y’aho.
Hagati aho, ababyeyi babo bari bakomeye ku migenzo y’Abagatolika, bagaragaje ko badashishikajwe cyane n’ukuri kwa Bibiliya. N’ubwo bwose bashimishwaga n’imyifatire myiza hamwe n’imyambarire ishyize mu gaciro y’urubyiruko rw’Abahamya ba Yehova abana babo batumiraga mu rugo, babonaga ko Abahamya ba Yehova ari abantu babuza abandi amahoro. Nyamara iyo abana babo babaga bari ku meza baganira ku bintu bize mu materaniro, ababyeyi babo bagiraga amatsiko yo kubatega amatwi.
Icyakora, abo babyeyi bombi bari bagikomeza kugendera mu bupfumu. Se w’abo bana yari umusinzi wajyaga akubita umugore we. Umuryango wari hafi gutana. Nyuma, uwo mugabo yafunzwe ibyumweru bibiri azira ko yitwaye nabi yasinze. Ari muri gereza, yatangiye kujya asoma Bibiliya. Mu gusoma kwe, yaje kugwa ku magambo ya Yesu avuga iby’ikimenyetso cy’iminsi y’imperuka. Byatumye we n’umugore we bibaza byinshi, bituma batangira kujya bajya mu materaniro mu Nzu y’Ubwami, bemera no kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Uko bagendaga bamenya ukuri, batwitse ibitabo byabo by’ubupfumu kandi kwambaza izina rya Yehova byabarinze ibitero by’abadayimoni. Batangiye kugira ihinduka rikomeye mu mico yabo.
Waba wiyumvisha ibyishimo Maria na Lucy bagize igihe babonaga ababyeyi babo babatizwa na Hugo muri rimwe mu makoraniro y’intara yabereye muri Boliviya mu mwaka wa 1999? Hari hashize imyaka igera ku icyenda Maria na Lucy bumvise bwa mbere ibya Yehova n’amasezerano ye. Maria, Lucy na Hugo, ubu bose ni ababwirizabutumwa b’igihe cyose. Mbega ukuntu bashimishwa no kuba ugusenga k’ukuri kwaratumye umuryango wabo wunga ubumwe!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.