Umunsi wagombye kwibuka
KU MUGOROBA wabanjirije urupfu rwe, Yesu yahereje intumwa ze umugati udasembuwe n’igikombe cya divayi itukura, maze azisaba kurya kuri uwo mugati no kunywa kuri iyo divayi. Nanone kandi, yarazibwiye ati “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.”—Luka 22:19.
Uyu mwaka, uwo munsi uzizihizwa ku Cyumweru tariki ya 4 Mata, izuba rirenze. Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bazaterana kuri uwo mugoroba bizihiza urwo Rwibutso, nk’uko Yesu yabitegetse. Tugutumiranye ibyishimo byinshi kugira ngo uzaze kwifatanya na bo. Baza Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu, bakubwire isaha nyayo ayo materaniro yihariye azaberaho n’aho azabera.