Ni nde uzagaburira abatuye isi?
DUKURIKIJE imibare yatanzwe n’Ibiro Bishinzwe Kurwanya Inzara byo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa ku Isi, abantu miriyoni 800 biganjemo abana bugarijwe n’inzara. Ibyo Biro biherutse kuvuga ko amafaranga ibihugu byinshi bikize byagombye kuba byaratanze mu bihereranye no kurwanya inzara yakoreshejwe mu bindi bibazo, nko kurwanya iterabwoba. Ikwirakwira ry’indwara zandura ryatumye icyo kibazo kirushaho gukomera. Raporo yakozwe ku bihugu bya Afurika, aho usanga indwara ya sida ica ibintu, yavuze ko “ababyeyi bo mu kigero kimwe bose bapfa imburagihe, bahitanywe na sida. Imfubyi basiga ziba zigomba kwirwanaho, kandi inyinshi muri zo ntiziba zizi guhinga, nta n’ubwo ziba zifite ubundi bumenyi bwo mu mibereho ya buri munsi abana bigishwa n’ababyeyi babo.”—Global School Feeding Report.
Ishami Ryita ku Biribwa ku Isi ryatangije gahunda yo gutanga ibyokurya mu mashuri, nibura ifunguro rimwe ku munsi. Umugambi waryo si uwo kugabanya inzara gusa, ahubwo rigamije no guteza imbere izindi porogaramu zigenewe kurwanya sida ribinyujije mu gutanga inyigisho za buri gihe.
Aho izo gahunda zatangiye gushyirwa mu bikorwa abana bahawe ibyokurya, batozwa kugira isuku kandi bafashwa no mu bindi bintu. Byagiye bigaragara kandi ko aho abantu bahinduye imyifatire, icyorezo cya sida cyagabanutse.
Ikibabaje ariko, ni uko abantu badashyiraho imihati bivuye inyuma kandi bagakemura ibibazo bike cyane. Icyakora Bibiliya iduha isezerano riduhumuriza ry’uko ikibazo cy’inzara kizakemurwa burundu. Muri Zaburi ya 72:16 hagira hati “hazabaho amasaka menshi mu gihugu.” Abantu bazaba bayoborwa n’Ubwami bw’Imana bazaba bashobora kuvuga ko Yehova Imana ‘yagendereye isi akayivubira. Ko ari we uha abantu amasaka, amaze gutunganya ubutaka atyo.’—Zaburi 65:10.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]
WFP/Y. Yuge