Mbese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Ni iyihe mpamvu yatumye bahitamo kwizihiza ivuka rya Yesu ku itariki ya 25 Ukuboza?
Ijambo ry’Imana ntirivuga itariki Yesu yavutseho. Hari igitabo kigira kiti “kuba Noheli yizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza ntibishingiye ku ibara nyakuri ry’igihe Yesu yavukiye, ahubwo ni uko bashatse guhindura ibirori byizihizwaga ahagana ku itariki ya 21 Ukuboza, igihe izuba ryabaga riringaniye n’ingengamirase ya Kapurikorune, kugira ngo babigire ibya gikristo” (Enciclopedia Hispánica). Abaroma bo mu gihe cya kera bizihizaga izo mboneko z’izuba mu rugaryi bakora ibirori bakarya, bakanywa kandi bagahana impano.—15/12, ipaji ya 4-5.
• Mbese mu Byakozwe 7:59 hasobanura ko Sitefano yaba yarasenze Yesu?
Oya. Bibiliya igaragaza ko amasengesho agomba guturwa Yehova Imana wenyine. Ariko Sitefano ashobora kuba yarabonye Yesu wazutse mu iyerekwa, akumva nta cyamubuza kuba ari we ahita abwira ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.” Sitefano yari azi ko Yesu yahawe ububasha bwo kuzura abapfuye (Yohana 5:27-29). Ku bw’ibyo, yasabye Yesu kurinda imbaraga ye y’ubuzima, kugeza umunsi yari kuzamuzura.—1/1, ipaji ya 31.
• Tubwirwa n’iki ko ibiba ku muntu biba bitaranditswe mbere y’igihe?
Imana yahaye umuntu uburenganzira bwo guhitamo, ibyo bikaba byumvikanisha ko itigeze igena mbere y’igihe ibizamubaho. Iyo Yehova aza kuba yaragennye ibyo tuzakora mbere y’uko tuvuka yarangiza akazaturyoza ibyo twakoze, yari kuba atari urukundo kandi yari kuba akiranirwa (Gutegeka 32:4; 1 Yohana 4:8).—15/1, ipaji ya 4-5.
• Kuki kuvuga ko ibitangaza bidashobora kubaho byaba atari ugushyira mu gaciro?
Hari abahanga mu bya siyansi bazi neza ko bafite ubumenyi buke gusa ku bintu bitangaje byo mu rwego rwa siyansi bigaragara mu byo Imana yaremye, bavuga ko batazongera guhamya ko ikintu iki n’iki kidashoboka. Ahubwo usanga basa n’aho bemera ko hari igihe icyo kintu gishobora kuzabaho.—15/2, ipaji ya 5-6.
• Kuki Umucamanza Samusoni yabwiye ababyeyi be ko yashakaga kurongora umukobwa wo mu Bafilisitiya (Abacamanza 14:2)?
Gushyingiranwa n’umugore wasengaga imana z’abapagani byari binyuranyije n’itegeko ry’Imana (Kuva 34:11-16). Icyakora, Samusoni ‘yakundaga cyane’ uwo Mufilisitiyakazi. Samusoni “yashakaga impamvu ku Bafilisitiya,” kandi ibyo ni byo byatumye abenguka uwo mugore. Imana ni yo yafashije Samusoni ikoresheje umwuka wayo (Abacamanza 13:25; 14:3, 4, 6).—15/3, ipaji ya 26.
• Mbese Umukristo ashobora kugira icyo aha umukozi wa leta amushimira imirimo amukoreye?
Binyuranyije n’amategeko guha umuyobozi ruswa cyangwa kumuha ikintu cy’agaciro kugira ngo akore ibinyuranyije n’amategeko, agoreke urubanza cyangwa atume utanga abandi kubona ibintu byiza. Icyakora, kugira icyo uha umukozi wa leta mu gihe akora akazi ashinzwe cyangwa kugira ngo ukorerwe ibintu ufitiye uburenganzira, cyangwa se ngo bidakorwa nabi, iyo si ruswa uba utanze.—1/4, ipaji ya 29.