Ibibazo by’abasomyi
Mbese kuba Salomo Umwami wa Isirayeli ya kera atarakomeje kuba indahemuka ku Mana amaze gusaza, byatuma dufata umwanzuro w’uko atazazuka?—1 Abami 11:3-9.
N’ubwo muri Bibiliya harimo amazina y’abagabo n’abagore bamwe na bamwe bagaragaje ukwizera, abo bakaba bazazuka nta kabuza, ntigaragaza mu buryo bweruye niba buri muntu wese ivuga azazuka cyangwa atazazuka (Abaheburayo 11:1-40). Icyakora ku birebana na Salomo, dushobora gusobanukirwa urwo Imana izamucira tugereranyije uko byagenze igihe yapfaga n’uko byagenze ku zindi ndahemuka zimwe na zimwe igihe zapfaga.
Ibyanditswe bivuga imimerere y’uburyo bubiri gusa abapfuye barimo: hari ukutabaho mu gihe runaka no gupfa burundu. Abaciriwe urwo kutazazuka ni abajugunywe muri “Gehinomu” cyangwa “[i]nyanja yaka umuriro” (Matayo 5:22; Mariko 9:47, 48; Ibyahishuwe 20:14). Muri bo hazaba harimo umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, umugambanyi Yuda Isikariyota n’abandi bantu bapfuye bazize urubanza Yehova yabaciriye, urugero nk’abo mu gihe cya Nowa n’abari batuye i Sodomu n’i Gomora.a Iyo abazazuka bapfuye, bajya mu mva y’abantu bose ari yo Shewoli cyangwa Hadesi. Bibiliya ivuga uko bizabagendekera mu gihe kizaza igira iti “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, urupfu n’ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.”—Ibyahishuwe 20:13.
Ubwo rero abantu b’indahemuka bavugwa mu Baheburayo igice cya 11, bari muri Shewoli cyangwa Hadesi, bakaba bategereje umuzuko. Muri bo harimo abagaragu b’indahemuka b’Imana ari bo Aburahamu, Mose na Dawidi. Noneho zirikana icyo Bibiliya ivuga ku rupfu rwabo. Yehova yabwiye Aburahamu ati “ariko wehoho uzasanga ba sogokuruza amahoro, uzahambwa ushaje neza” (Itangiriro 15:15). Yehova yabwiye Mose ati “dore ugiye gusinzirana na ba sekuruza banyu” (Gutegeka 31:16). Bibiliya ivuga ibya Dawidi ari we se wa Salomo igira iti “nuko Dawidi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi” (1 Abami 2:10). Ku bw’ibyo, amagambo ngo ‘gusinzirana na ba sekuruza’ ni ubundi buryo bwo kuvuga ko umuntu yagiye muri Shewoli.
Igihe Salomo yapfaga byagenze bite? Bibiliya isubiza igira iti “nuko igihe cyose Salomo yamaze i Yerusalemu ategeka Abisirayeli bose, cyari imyaka mirongo ine. Nuko Salomo aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa se Dawidi” (1 Abami 11:42, 43). Bityo, gufata umwanzuro w’uko Salomo yagiye muri Shewoli aho ategerereje umuzuko byaba bisa n’aho bihuje n’ubwenge.
Uwo mwanzuro wumvikanisha ko n’abandi bantu Ibyanditswe bivuga ko ‘basinziranye na ba sekuruza’ bashobora kuzazuka. Mu by’ukuri, n’ubwo abami benshi bakurikiye Salomo babaye abahemu, bavugwaho ko basinziranye na ba sekuruza. Ntitwavuga ko ibyo bidahuje n’ubwenge kuko “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Birumvikana ariko ko abari mu ‘mva Imana yibuka’ nibamara kuvamo ari bwo tuzamenya tudashidikanya abagombaga kuzuka (Yohana 5:28, 29, NW ). Bityo, aho kugira ngo dutange igisubizo kidasubirwaho cy’umuntu runaka wa kera uzazuka cyangwa utazazuka, nimucyo dutegereze umwanzuro utunganye Yehova azafata.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kamena 1988, ku ipaji ya 30-31 (mu Gifaransa).